Ibivugwa kuri Rayon Sports na APR FC mbere yo gucakirana mu mukino w’ishiraniro

  • SHEMA IVAN
  • Ukuboza 7, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Ukuboza 2024 hateganyijwe umukino w’amateka hagati y’abakeba mu mupira w’amaguru w’u Rwanda, Rayon Sports na APR FC.

Ni umukino w’ikirarane w’umunsi wa gatatu wa shampiyona ubera kuri Stade Amahoro i Remera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba

APR FC yashingiwe ku Murindi wa Byumba mu 1994 ariko imyaka mike imaze yegukanye ibikombe 20 bya shampiyona byose bituma iba umwami wa ruhago y’u Rwanda.

Byabyaye ubukeba bukomeye hagati yayo na Rayon Sports iyikurikiye mu bukombe no mu bikombe kuko yo ifite ibikombe bya shampiyona icyenda.

Imibare igaragaza ihangana ry’abakeba

Kuva mu 1995 mu mikino yose, Rayon Sports na APR FC zimaze guhura inshuro 103. Rayon Sports yatsinzemo imikino 32, APR FC itsindamo imikino 44, zinganya imikino 27.

Inshuro ebyiri uyu mukino uhuza ibigugu mu Rwanda warumbutsemo ibitego byinshi ni ubwo Rayon Sports yatahanaga intsinzi kuko ni yo yabashije kunyagira APR FC ibitego 5-2 (mu 1996 na 1997).

Umukino wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Ukuboza 2024 uhishe byinshi.

Uyu mukino ugiye kuba Rayon Sports iyoboye Shampiyona n’amanota 29, irusha APR FC ya gatandatu amanota 11.

Rayon Sports yatsinze imikino icyenda iheruka gukina, iyinjizwamo igitego kimwe. Ni mu gihe APR FC na yo yinjijwe igitego kimwe mu mikino icyenda imaze gukina, ariko ifite ibindi birarane bibiri izahuriramo na Kiyovu Sports na Musanze FC.

Iyi kipe yambara ubururu n’umweru ni yo ifite ubusatirizi bwiza kugeza ubu kuko yinjije ibitego 19 birimo bitandatu bya Fall Ngagne na bine bya Iraguha Hadji, naho APR FC yo yinjije ibitego umunani birimo bibiri bya Mamadou Sy na bibiri bya Lamine Bah.

Myugariro Omar Gning wamaze gusubukura imyitozo nyuma yo kubagwa ndetse na rutahizamu Rudasingwa Prince uzatangira imyitozo yuzuye mu ntangiriro z’umwaka utaha, ni bamwe mu bakinnyi Rayon Sports idafite kuri uyu wa Gatandatu.

APR FC yo irakina idafite Dauda Yussif Seidu kubera uburwayi na Victor Mbaoma kubera imvune mu gihe Richmond Lamptey ashobora kugarurwa mu bakinnyi bifashishwa ku mukino.

Ku nshuro ya mbere mu myaka 10, Rayon Sports na APR FC zirasifurirwa n’abasifuzi batari mpuzamahanga. Murindangabo Moïse ni we usifura umukino nk’umusifuzi wo hagati.

Abasifuzi bo ku ruhande ni Maniragaba Valery na Habumugisha Emmanuel mu gihe Umusifuzi wa kane ari Irafasha Emmanuel.

Komiseri w’Umukino ni Rurangirwa Aaron mu gihe ushinzwe abasifuzi kuri uyu mukino ari Hakizimana Louis. Uyu mwanya wa nyuma ni ubwa mbere ushyizweho ku bayobora umukino muri Shampiyona y’u Rwanda.

Ikipe ya APR FC ni yo yaherukaga gutsindira Derby muri Stade Amahoro mu Ukuboza 2019, mu mukino warangiye ari ibitego 2-0 byatsinzwe na Manzi Thierry na Byiringiro Lague.

  • SHEMA IVAN
  • Ukuboza 7, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE