Amatike y’umukino wa Rayon Sports na APR FC yashize mbere y’umunsi umwe

  • SHEMA IVAN
  • Ukuboza 6, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko amatike y’umukino wayo na APR FC uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 7 Ukuboza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Stade Amahoro yamaze gushira ku isoko.

Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo ku gicumunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Ukuboza 2024 yatangarije abakunzi bayo ko amatike yose yari yashyize ku isoko yarangiye.

Ni amatike yari yashyizwe mu byiciro bitanu by’imyanya iri muri Stade Amahoro igera ku bihumbi 45.

’Regular Upper’ na ’Regular Lower’ bakunze kwita ahandi hose hasigaye hishyurwaga 3000 Frw, imyanya y’icyubahiro ’VIP’ ku bihumbi 20 Frw, ’VVIP’ ku bihumbi 50 Frw, Executive Seat ku bihumbi 100 Frw ndetse na Sky Box kuri miliyoni 1 Frw.

Kuva aya matike yashize iyi kipe ishobora gusaruramo arenga 173 500 000 Frw. Yiyongera kuri miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda avuye mu baterankunga bayo mbere y’uko ukinwa.

Ibi kandi biratuma Rayon Sports ishobora kwandika amateka yo kwinjiza amafaranga menshi kuri stade, aho umukino wa APR FC uzayisigira hafi miliyoni 200 Frw.

Amakipe yombi azahura, atandukanywa n’amanota 11 aho Rayon Sports iyoboye Shampiyona n’amanota 29 mu mikino 11 naho APR FC ikaba iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 18 mu mikino icyenda.

  • SHEMA IVAN
  • Ukuboza 6, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE