Asake ayoboye urutonde rwa Spotify

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukuboza 6, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Asake yashyizwe ku mwanya wa mbere mu bahanzi bafite ibihangano byakunzwe cyane ku rubuga rucururizwaho umuziki rwa Spotify mu 2024.

Ni nyuma y’uko Spotify isohoye urutonde ikora rwa buri mwaka rugaragaza abahanzi bafite ihangano byakunzwe bikanumvwa cyane.

Imizingo (Album) ye irimo Work of Art, Lungu Boy na Mr Money with The Vibe, zose zahize izindi z’abahanzi bo muri Nigeria ziri kuri urwo rubuga (Spotify) bituma uyu muhanzi ahabwa umwanya wa mbere ku rutonde rw’abahanzi bafite ibihangano byarebwe bikanumvwa kuri uru rubuga mu 2024.

Uretse kuba Asake yabaye umuhanzi wa mbere ufite ibihangano byakunzwe cyane, alubumu ya Jiggy Forever y’umuhanzi Young Jonn yabaye Alubumu nziza yakunzwe cyane, naho Burna Boy yagizwe umuhanzi  wigaragaraje cyane  ku isoko ry’umuziki ku ruhando mpuzamahanga.

Asake yaje ku isonga mu bahanzi b’igitsina gabo bakunzwe cyane muri Nigeria, mu gihe Ayra Starr yayoboye urutonde rw’abahanzi b’abakobwa bafite ibihangano bikunzwe cyane.

Asake yahigitse abarimo Seyi Vibez, Burna Boy, Wizkid, Rema, BNXN.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukuboza 6, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE