Zimbabwe: Amb Musoni yerekanye u Rwanda nk’igihugu cyorohereza ishoramari 

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukuboza 6, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Kuri uyu wa Kane tariki 05 Ukuboza 2024, Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe, Musoni James, yitabiriye inama y’igihugu ihuza abanyemari muri iki gihugu.

Ambasaderi Musoni ni umwe mu batanze ikiganiro cyerekena amahirwe ari mu gushora imari mu Rwanda.

Ambasade y’u Rwanda muri Zimbabwe yatangaje ko Amb Musoni yatanze ikiganiro ku bitabiriye inama, aho yashimangiye “ubunararibonye bw’u Rwanda mu guteza imbere gahunda yo koroshya ubucuruzi.”

Icyegeranyo cy’ikigo ‘Africa Risk-Reward Index,’ kigaragaza amahirwe y’ibihugu by’Afurika mu gukurura abashoramari binyuze muri politiki nziza n’ubukungu, muri uyu mwaka wa 2024 cyashyize u Rwanda ku isonga mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba butekanye ku buryo cyashorwamo imari mu gihe kirambye.

Raporo ya Banki y’Isi ku birebana n’uburyo ibihugu byorohereza ishoramari yiswe B-Ready 2024, yagaragaje ko u Rwanda ari urwa Gatatu ku Isi mu bihugu byoroshya inzira isabwa mu gutangiza ishoramari.

Icyanya cy’inganda cya Kigali ari na cyo kinini kirimo ishoramari rirenga miliyari 2 z’amadolari y’Amerika.

Mu cya Bugesera harimo inganda zibarirwa ishoramari rirenga miliyoni 95 z’amadolari y’Amerika, mu cya Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo kibarizwamo inganda Enye zibarirwa ishoramari rya miliyoni zisaga 100 z’amadolari y’Amerika.

Ni mu gihe icyanya cy’inganda cya Rwamagana harimo inganda zashowemo arenga miliyoni 59.5 z’amadolari.

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangaje ko ishoramari ryanditswe mu Rwanda ryiyongereyeho 50% mu 2023 ugereranyije na 2022, rigera kuri miliyari 2.4 z’amadolari y’Amerika.

Mu myaka itanu iri imbere, iri shoramari rizaba rimaze gutanga akazi ku bantu 40 198.

Iterambere ry’ubucuruzi rishingira ku ngingo zitandukanye, zirimo uburyo igihugu runaka cyorohereza ubucuruzi.

Mu ngingo zoroshya ubucuruzi harimo kubahirizwa amategeko, ari naho u Rwanda rukomeje kwitwara neza.

Muri raporo ya ‘The World Justice Project Rule of Law Index’ igaragaza uburyo ibihugu byubahiriza amategeko ku rwego rw’Isi, u Rwanda ruza ku mwanya wa Mbere muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, ikigaragaza ubushatse bwa Leta mu gushyiraho uburyo bwo kubahiriza amategeko.

U Rwanda kandi ruyoboye ibindi bihugu bya Afurika ku rutonde rwa Visa Openness Index, rugaragaza uburyo ibihugu byorohereza abifuza kubiganamo, yaba abaje mu bushabitsi ndetse no gusura ibyiza by’Igihugu.

Muri Werurwe umwaka ushize wa 2023, hashinzwe One Stop Center ivuguruye, ihuriyemo ibigo 22 ndetse igatanga serivisi zigera muri 440, zirimo n’izorohereza abashoramari gukoresha amahirwe atangwa n’Isoko Rusange ry’Afurika (AfCFTA).

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukuboza 6, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE