Minisitri Nduhungirehe yemeje ko u Rwanda ruri mu biganiro byo kwakira Formula 1

  • SHEMA IVAN
  • Ukuboza 5, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yemeje ko u Rwanda ruri mu biganiro byo kwakira Isiganwa rya Formula One.

Ibi yabitangarije Ikinyamakuru Semafor Africa ko u Rwanda rwatangiye gukorana n’ibihugu byakira aya masiganwa kugira ngo rubyigireho.

Ati: “Twagaragaje ubushake ndetse cyaba [tubyemerewe] ari ikintu cyiza kuri siporo n’u Rwanda. Twagaragaje ubushobozi bwo kwakira ibikorwa byagutse bya siporo.

Amakuru yizewe avuga ko igitekerezo cyo kuba u Rwanda rwakwakira Formula 1 kimaze imyaka myinshi, ndetse hakozwe n’ingendoshuri hirya no hino habera aya masiganwa harimo iheruka rya ‘Qatar Grand Prix 2024’ ryanakurikiwe na Perezida Paul Kagame.

Bivugwa ko kandi, ubu hari itsinda ryihariye ryashyizweho rikorera mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rigamije gutegura ibisabwa byose kugira ngo u Rwanda rugere kuri iyo ntego.

Mu gihe u Rwanda rwakira iri siganwa rya Formula 1 cyaba ari igihugu cya kabiri muri Afurika cyakiriye iri siganwa nyuma y’imyaka 30 ritabera muri Afurika.

Ishyirahamwe ry’Imikino yo gusiganwa mu modoka (FIA), riri kwitegura Inteko Rusange n’umuhango wo gutanga ibihembo ku bakinnyi bitwaye neza mu 2024, byombi bikazabera i Kigali guhera tariki 9 kugeza 13 Ukuboza 2024.

Minisitiri Nduhungirehe yemeje ko u Rwanda ruri mu biganiro byo kwakira Isiganwa rya Formula 1
  • SHEMA IVAN
  • Ukuboza 5, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE