Perezida wa FIA yahaye ikaze abazitabira inteko rusange i Kigali

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka ku Isi (FIA), Mohammed Ben Sulayem, yatanze ikaze ku bazitabira Inteko Rusange yayo n’ibirori byo guhemba abakinnyi bizabera i Kigali guhera ku wa 9-13 Ukuboza 2024.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga yasabye abanyamuryango kuzaza ari benshi muri iyi nteko rusange izabera i Kigali.
Ati: ‘’Turabashishikariza kuza muri benshi muri iki gikorwa kizategurwa n’Ishyirahamwe Nyarwanda ryo gusiganwa mu modoka muri iyi ngteko rusange izabera muri Afurika mu Mujyi wa Kigali, mu Rwanda.”
Perezida Mohammed Ben Sulayem yongeyeho ko usibye kwitabira inama, hari byinshi abantu bashobora kuzabona mu Rwanda bigendanye n’ubukerarugendo bwarwo.
Ati: “Igihe muzamara muri iki gihugu cyiza cyo muri Afurika twizeye ko kizabasigira urwibutso rutazibagirana.”
Iyi nama ya FIA izahurirana kandi no kwizihiza imyaka 120 iri shyirahamwe rimaze ribayeho ndetse izagenera ishimwe abanyabigwi mu mikino itandukanye mu mikino itegura.
Uretse kwakira iyi nteko rusange, u Rwanda rurimbanyije gahunda yo gusaba ko rwaba igihugu cyazakira isiganwa rya Formula 1 nyuma y’imyaka 30 ritabera muri Afurika.
