Nyaruguru: Bahinduye imyumvire yo guhinga gakondo bahingira isoko

Abatuye mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko imyumvire y’abahinzi b’ibirayi yahindutse, bava mu buhinzi bwa gakondo bakora ubuhinzi bwa kijyambere buzamura umusaruro bagasagurira amasoko.
Bavuga ko babikesha ubumenyi bahabwa n’abize muri kaminuza ubuhinzi, kandi ko bahingaga ibirayi bagamije kurya gusa ku buryo muri uyu Murenge batarenzaga hegitari 50 bahinga igihingwa cy’ibirayi, nubwo zamaze kwikuba inshuro zirenga enye nyuma yo kwigishwa ubuhinzi bugamije kongera umusaruro no gusagurira amasoko.
Umwe mu bahinzi batuye mu Murenge wa Ruheru, Iyamuremye Claver, avuga ko atarahura n’abize ubuhinzi muri kaminuza ngo asobanukirwe n’ubuhinzi bw’ibirayi yahingaga mu buryo bwa gakondo bugamije kurya gusa.
Ati: “Jyewe nahingaga ibirayi mu buryo bwo gushaka ibyo kurya kuko ibyo guhingira isoko ntabyo nitagaho. Ariko nyuma yo guhura na bariya bantu bize ubuhinzi muri kaminuza, ubu navuye ku guhinga ari ebyiri nahingaga nshaka ibyo kurya ubu ngeze kuri ari zigera kuri 24 ku nasobanukiwe ko nshobora guhinga ibirayi ngamije kongera umusaruro njyana ku isoko”.
Mugenzi we na we uhinga igihingwa cy’ibirayi avuga ko guhura n’abantu bize ubuhinzi babusobanukiwe, bamwigishije guha agaciro ubuhinzi akabukora nk’umwuga wamuteza imbere.
Ati: ” Rero ntabwo nakubwira byinshi icyo navuga rwose ni uko nahuye n’abanyabwenge bakanyereka ko ubuhinzi nsuzugura nshobora kubukora kinyamwuga bukanteza imbere, ku buryo ubu nanjye igihingwa cy’ibirayi nahingaga ngamije kurya gusa nagishyize imbere nkava kuri ari zitarenze ebyiri nahingaga ubundii ngahinga ibindi bihingwa, nkaba ngeze kuri ari zirenga 15 mpingaho ibirayi. Muri make baramfashije”.
Ibi bishimangirwa kandi na Byumvuhore Pierre, uhagarariye ihuriro ry’abize ubuhinzi bakomoka mu Karere ka Nyaruguru, uvuga ko nyuma yo kuganira n’abahinzi ubuhinzi bakoraga bwahindutse, nk’aho mu Murenge wa Ruheru gusa honyine ubuso bahingaho ibirayi bwazamutse bukava kuri hegitari 50 bukagera kuri hegitari 200.
Ati: “Nyuma yo kurangiza kwiga ubuhinzi twatekereje kwihuza tukajya guteza imbere aho tuvuka, rero ubu dufatanya n’abahinzi tukaganira ku buhinzi buvuguruye bwongera umusaruro, kandi byatanze umusaruro kuko nk’urugero naguha nibura mu Murenge wa Ruheru honyine nyuma yo kuganira n’abahinzi, ubutaka bahingagaho ibirayi bwazamutse bukagera kuri hegitari 200, kandi ni yo ntumbero dufite yo gukomeza kubaka ubuhinzi bubyarira umusaruro ababukora”.
Umuyobozi w’ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Karere ka Nyaruguru Mbonyisenge Thomas avuga ko aba barangije kaminuza mu buhinzi usibye kubafasha kwigisha abahinzi banafasha Akarere kubona imbuto y’ibirayi nziza.
Ati: “Ni byo bariya barangije kaminuza mu buhinzi ihuriro bashinze riri kugira akamaro. Kuko usibye kwigisha abahinzi ubu bari kudufasha mu butubuzi bw’imbuto nziza y’ibirayi, ndetse akarere kakaba karabahaye n’ubutaka bwo gukoreraho ubwo butubuzi bw’imbuto. Rero bafite akamaro gakomeye kuko hari imyumvire bahinduye y’abahinzi ku buryo babafatiyeho urugero bagahindura uko bahingaga ntibite ku myaka bahinze.”
Uwo muyobozi mu ishami ry’ubuhinzi avuga kandi ko mu Karere ka Nyaruguru igihingwa cy’ibirayi gihingwa ku buso bungana na hegitari 9 000, kandi ko hakenerwa imbuto nibura toni zigera ku bihumbi 18, bishatse kuvuga ko abo bagize ihuriro ry’abarangije muri kaminuza ubuhinzi, Akarere gafite intego yo kuzabaha ikigega cyo guhunikamo imbuto kiri kubakwa mu Murenge wa Ruheru ngo bakomeza kuzamura imbuto y’ibirayi batubura.
