Ambasaderi Mirenge yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru wa DP World

Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) yatangaje ko Amb John Mirenge yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Abarabu cya Dubai Ports World (DP World), Sultan Ahmed Bin Sulayem.
Ubutumwa bw’Ambasade y’u Rwanda buri ku rubuga rwayo rwa X, bugaragaza ko abayobozi bombi bagiranye ibiganiro mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 05 Ukuboza 2024.
Ambasade y’u Rwanda yagize iti: “Ibiganiro byabo byibanze ku mishanga mishya igamije kuzamura urwego rw’ububiko mu Rwanda.”
Ikigo cy’Abarabu cya Dubai Ports World (DP World) gisanganywe imikoranire n’u Rwanda, aho cyubatse icyambu kidakora ku mazi magari cya Kigali Logistics Platform (KLP).
Mu masezerano y’imikoranire amaze imyaka 35, DP World ifitanye na Leta y’u Rwanda, harimo kubaka icyambu cya KLP no gukurikirana imikorere yacyo umunsi ku munsi.
Icyambu giherereye mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, cyatangiye gukora mu 2018.
Gifasha mu kubika ibyoherezwa n’ibivanwa mu mahanga mbere yo gukwirakwizwa hirya no hino mu Karere u Rwanda ruherereyemo.
U Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ni ibihugu byombi bifitanye umubano uhamye mu nzego zitandukanye.
Bifatanya mu nzego zirimo ishoramari, ubucuruzi, ubukerarugendo no gutwara abantu n’ibintu mu Kirere.

