Abahanzi bakiri bato mu njyana gakondo bagiye gutaramira abanyabigwi muri iyo njyana 

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukuboza 4, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Abahanzi bakiri bato mu njyana gakondo, batekerejweho bahabwa umwanya wihariye wo gutaramira abanyabigwi muri iyo njyana mu rwego rwo kwerekana ubushobozi bwabo.

Ni umwanya bahawe mu gitaramo ngarukamwaka bateguriwe kizwi nka Unvail Afurika Fest kizabera muri Kigali Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, ku wa Gatandatu tariki 07 Ukuboza 2024.

Mu kiganiro abagitegura baraye bagiranye n’itangazamakuru ku mugoroba w’itariki 3 Ukuboza bavuze umwihariko w’uyu mwaka ariko uko abazataramira abazitabira igitaramo ari abahanzi bakiri bato muri iyo njyana imenyerewemo abantu bakuze bamenyekanye cyane barimo Intore Masamba, Cecile Kayirebwa, Muyango n’abandi bayifitemo ibigwi.

Julius Mugabo uri mu bategura iki gitaramo avuga ko kimwe mu byatumye bahitamo ko uyu mwaka uba uw’abahanzi bato gusa muri iyo njyana, ari inama bagiriye n’abakuru bamaze kubaka izina muri yo.

Ati: “Hari abantu bakuru muri uyu muziki no mu muco gakondo w’u Rwanda, twabagishije inama ku bijyanye n’impano twabaha nk’ababyiruka baratubwira ngo tuzabataramire, ni byo twashingiye duhitamo abakiri bato ntihagaragaremo abanyabigwi muri gakondo.”

Ni igitaramo bavuga ko uretse kuba kibera mu Rwanda, bateganya ko cyagukira no mu bindi bihugu.

Muri icyo gitaramo kandi ni uko abana bose biga mu mashuri abanza bazaba baherekejwe n’ababyeyi babo bazinjirira ubuntu nkuko bisobanurwa na Mugabo.

Ati: “Twatekereje ku banyeshuri biga bataha, urugero ababyeyi bazazana n’abana babo biga mu mashuri abanza, ntabwo abo bana bazishyura, gusa bagomba kuba bari kumwe n’ababaherekeje ku mpamvu z’umutekano wabo.”

Biteganyijwe ko igitaramo Unvail Afurika Fest cy’uyu mwaka kizayoborwa n’umunyamakuru Lucky Nzeyimana, kikaririmbamo Itorero Intayoberana, Ruti Joel, Victor Rukotana, Chrisy Neat, Himbaza Club, J-Sha n’umukirigitananga Siboyintore.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukuboza 4, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE