Abafite ubumuga barashima Leta ku burezi budaheza bubazirikana

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Ukuboza 3, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Bamwe mu banyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona biga mu kigo cy’ishuri ry’abana batabona cya Kibeho, mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko bashimira ubuyobozi bw’Igihugu uburyo bwita ku burezi budaheza abana bafite ubumuga.

Babigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Ukuboza 2024 ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga, wizihirijwe mu Karere ka Nyaruguru ku rwego rw’Igihugu.

Niyonzima Jean de Dieu umwe mu banyeshuri biga muri icyo kigo cy’amashuri cy’abana bafite ubumuga bwo kutabona, avuga ko iyo ubuyobozi bw’igihugu budaha ijambo abafite ubumuga aba ataragaragaje ko ashoboye kwiga agatsinda ari uwa gatanu mu gihugu.

Ati: “Jyewe mbere na mbere ndashimira ubuyobozi bw’Igihugu cyacu budaheza abafite ubumuga kuko iyo bitabaho ntabwo mba narize ngo ngere mu mashuri yisumbuye mbashe kuba uwa gatanu mu gihugu mu gutsinda ikizamini gisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, nyamara mfite ubumuga bwo kutabona.”

Mugenzi we witwa Ishimwe Pamela wiga mu kigo cy’ishuri ry’abana bafite ubumuga bwo kutabona cya Kibeho, na we avuga ashimira Leta y’u Rwanda ifasha abafite ubumuga ibishoboka byose ndetse igakangurira ababyeyi kudaheza abafite ubumuga bakajya mu ishuri.

Ati: “Kuri uyu munsi nanjye ndashimira Leta y’u Rwanda na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame udaheza abafite ubumuga, kuko ubu ngeze mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye mu ndimi n’ubuvanganzo, mbikesha ubuyobozi bwiza bwatumye ababyeyi banjye banjyana kwiga batitaye ko mfite ubumuga bwo kutabona.”

Mu Karere ka Nyarugu hari kwizihizwa umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga, umunsi ngaruka mwaka wizihizwa buri takiki ya 3 Ukuboza.

Uyu mwaka insanganyamatsiko y’umunsi ikaba igira iti ‘Kuzamura uruhare rw’abantu bafite ubumuga mu miyoborere twubaka ejo heza’.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Kayisire Solange avuga ko u Rwanda rwiyemeje gushyigikira uburezi budaheza.

Ati: “Kuri uyu munsi igihugu cyacu gishyize imbere uburezi budaheza abafite ubumuga kuko barashoboye, ari nayo mpamvu hakorwa ibishoboka byose ngo babashe kwiga, cyane ko ubu inkoranyamagambo y’uririmi rw’amarenga yarateganyijwe kugira ngo hanozwe ururimi rw’amarenga mu rwego rwo kurushaho kwita ku bafite ubumuga mu byiciro bitandukanye, ndetse aha nkanongeraho ko Leta yashyize imbaraga mu guhugura abarimu ku rurimi rw’amarenga.”

Akomeza kandi avuga ko usibye kwita ku burezi budaheza, abafite ubumuga bafashwa mu byiciro bitandukanye birimo ibiri mu nkingi y’imibereho myiza, iy’ubukungu hanitabwa ku buvuzi bw’abafite ubumuga, kubafasha kwihangira imirimo Leta ibahuza n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Ni igikorwa cyakorewe ku kibuga cya Ndago mu Murenge wa Kibeho.

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Ukuboza 3, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE