Safi Madiba ategerejwe mu gitaramo i Kigali

Umuhanzi wamenyekanye mu itsinda Urban boys Niyibikora Safi uzwi cyane nka Safi Madiba yatangaje ko yishimiye kugaruka mu Rwanda aho azakorera igitaramo yise Safi Madiba Party.
Ni igitaramo biteganyijwe ko azamurikiramo umuzingo we yise “Back to Life” ari nawo wa mbere akoze nyuma yo gukomeza gukora imiziki ku giti cye.
Yisunze imbuga nkoranyambaga ze Safi Madiba yagaragarije abamukurikira ko yishimiye kongera kugaruka mu Rwanda ndetse agataramira abakunzi be.
Yanditse ati: “Nishimiye kugaruka mu gihugu cyambyaye, kandi niteguye kuzasabana n’abantu banjye, tuzabane kuri uyu wa Gatandatu tariki 07 Ukuboza 2022 kuri The Green Lounge.”
Ni ku nshuro ya mbere Safi Madiba agiye gukorera igitaramo i Kigali nyuma y’imyaka ine ishize atangiye urugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga akorera muri Canada ari naho asigaye atuye.
Back to life ni umuzingo we wa mbere ugizwe n’indirimbo 15, avuga ko udasanzwe mu buzima bwe, kuko yawuhaye umwanya kandi ukaba ari uwa mbere uranga urugendo rwe rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga.
Biteganyijwe ko muri icyo gitaramo Safi Madiba azafatanya n’abandi bahanzi barimo Phil Peter, hamwe n’abashyushyarugamba Uwase Muyango Claudine, Dj Brianne n’abandi.
Ni alubumu iriho indirimbo zirimo Got it yakoranye na Meddy, ‘Kimwe kimwe’, ‘Good Morning’, ‘Nisamehe’ yakoranye na Riderman, Sound, Remember me, I Won’t Lie to You, Vutu’ yafatanyije na nyakwigendera Dj Miller n’izindi.