Uganda: Umubare w’abahitanywe n’inkangu umaze kugera kuri 28

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukuboza 3, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Umubare w’abantu bamaze guhitanwa n’inkangu mu burasirazuba bwa Uganda ukomeje kuzamuka aho bageze kuri 28 bamaze kwemezwa ko bapfuye, nyuma yuko habonetse imibiri y’abana bari mu kigero cy’imyaka itatu kandi haracyari impungenge ko ukomeza kwiyongera.

Imvura nyinshi yaguye mu burasirazuba bwa Uganda ku wa Gatatu w’icyumweru gishize yibasiye uduce dutandukanye two muri Bulambuli bituma imisozi iriduka bamwe barapfa abandi barenga ijana bakaba bakomeje kuburirwa irengero.

Polisi ya Uganda yatangaje ko abantu benshi bataraboneka ariko ko habaye habonetse imibiri yabo bana nubwo nta bindi bisobanuro yatanze.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza byatangaje ko ubuyobozi bukomeje gusaba abatuye mu bice byugarijwe n’ibiza kwimuka bakajya aho babona umutekano ariko benshi ntibarimuka kuko bagaragaza impungenge z’ubushobozi buke.

Umuryango utabara imbabare muri Uganda utangaza ko iyo mvura yatewe n’ihindagurika ry’ibihe kandi ugikomeje ibikorwa by’ubutabazi nubwo imibiri ya benshi itaraboneka.

Guhera mu Ukwakira, imvura idasanzwe yibasiye ibice bitandukanye bya Uganda hamwe ihateza imyuzure ahandi inkangu kandi ubuzima bwa benshi bukomeje kuhatikirira.

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukuboza 3, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE