Bweyeye: Yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa inyama z’ifumberi mu rugo rwe

Kuri sitasiyo ya polisi ya Bweyeye mu Karere ka Rusizi hafungiye Munyaneza Vénant w’imyaka 39, wafatanywe iwe mu rugo inyama z’inyamaswa y’ifumberi bikekwa ko yayishe muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, hakaba hakomeje gushakishwa abo bikekwa ko bari kumwe ngo babiryozwe.
Uwahaye aya makuru Imvaho Nshya,yavuze ko mu ijoro rishyira uyu wa 2 Ukuboza 2024,ubwo abanyerondo bari mu kazi kabo hafi y’umukandara wa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, babonye abikoreye ibintu bayisohokamo, ntibabamenya n’ibyo bikoreye, batanga amakuru ku barinzi b’iyi Pariki, batangira gushakisha kuko hari abo baba basanzwe bakeka ko bitwikira ijoro bakajyamo.
Ati: “Kuko n’ubundi hari ababa bakekwa ko binjiramo rwihishwa nijoro, bakamaramo iminsi bahakura ubuki, batega bakanahigamo inyamaswa zinyuranye, bavamo n’abayitwika botsa inyama zibatunga muri iyo minsi yose baba barimo, ayo makuru akimenyekana hatangiye gushakisha. ‘’
Yakomeje ati’’ Mu ma saa cyenda z’igicamunsi z’uyu wa Mbere tariki ya 2 Ukuboza ni bwo bageze mu rugo rwa Munyaneza Vénant wo mu Mudugudu wa Mbisabasaba, Akagari ka Kiyabo, afite inyama z’amatako yombi. Ntibamenye niba yiteguraga kujya kuzigurisha cyangwa kuziteka, ntihanamenyekana abo bari kumwe n’aho bajyanye ibindi bice by’inyama z’iyo fumberi, yashyikirijwe Polisi ngo ibindi abisobanure.”
Avuga ko nubwo haba ubukangurambaga bunyuranye mu kwirinda kuvogera Pariki no kwangiza urusobe rw’ibinyabuzima rurimo, bwaba ubukorwa n’Inzego z’ibanze n’iz’umutekano n’ubukorwa n’ubuyobozi bw’iyi Pariki, hakiri ba rushimusi batava ku izima, bakijyamo barimo abafatwa n’abadafatwa, agasaba ko imbaraga zibahashya zakwiyongera kuko bahemukira Isi yose.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye, Rwango Jean de Dieu, yavuze ko koko uyu mugabo ari mu maboko ya Polisi ikorera muri uyu Murenge kubera iki gikorwa avuga ko kigayitse yakoze, hagishakishwa abo bafatanyije ngo babiryozwe kimwe n’abandi bose bafatwa bakabihanirwa.
Ati: “Ni ukuri, yafashwe mu ma saa cyenda z’igicamusi zo kuri uyu wa 2 Ukuboza, abo bari kumwe ntibarafatwa, ariko ubwo we ari mu maboko y’i nzego z’umutekano azasobanura byinshi bizaduha gufata n’abo bandi.
Yongeye kwihanangiriza abaturage b’Umurenge wa Bweyeye kwinjira muri Pariki mu buryo butemewe ngo barajya kwicamo inyamaswa cyangwa gukoramo ibindi bibujijwe, ko bihanangirijwe kenshi mu bukangurambaga bwagiye bukorwa, noneho abingangiye batazajya bihanganirwa, bazajya bahanwa by’intangarugero uko bafashwe.
Yashimiye abarinzi ba Pariki, irondo n’izindi nzego imikorere ituma ababigerageje bafatwa, ko n’abakibaca mu rihumye nta gihe baba bafite cyo gukomeza kubikora, anibutsa ko ibyiza biva muri iriya Pariki abanyabweyeye bari mu ba mbere bigeraho, ko ntawe ukwiye kubivutsa abandi ayangiza.