Kigali: Iherezo ry’umugabo w’imyaka 40 wahinduye umwana w’imyaka 16 nk’umugore we

Mu gihe Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi mu gukumira no guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irindi ryose rikorerwa mu muryango, ku kazi n’ahandi, Inzego zitandukanye mu Mujyi wa Kigali zagaragaje ko rikigaragara nubwo ryagagabanyutse cyane.
Ubwo hatangizwaga amahugurwa y’iminsi ibiri agamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina yahuje n’inshuti z’umuryango, abashinzwe imibereho myiza mu Turere tw’Umujyi wa Kigali n’abandi, hagarutswe ku mugabo w’imyaka 40 wasambanyaga umwangavu w’imyaka 16 yaramuhinduye nk’umugore we.
Ni urugero rwagarutsweho n’Inshuti y’umuryango Semana Jumapili, utuye mu Karere ka Nyarugenge, washinangiye ko mu mwaka ushize ari bwo bahuye n’icyo kibazo, bikarangira bagikurikiranye kugeza ubwo uwo mugabo yatawe muri yombi.
Semana yavuze ko uwo mugabo amaze gufatwa n’umukobwa yitaweho ariko ngo mu by’amahirwe nta nda yari yakamuteye nubwo yamubanaga nk’umugore we.
Avuga ko na ho ihohotera rishingiye ku gitsina n’amakimbirane yo mu muryango bihari kandi ko iyo babyumvise we na bagenzi be bihutira gutanga raporo mu nzego zishinzwe umutekano.
Yagize ati: “Hari igihe twahuye n’ikibazo cy’ihohotera rishingiye ku gitsina, umugabo w’imyaka nka 40 wasambanyije umwana w’imyaka 16 ndetse yaramugize nk’umugore we.
Aho tubimenyeye twebwe, twaratabaye. Umwana uba ugomba kumujyana ukamugeza kwa muganga bikiba muri Isange One Stop Centre nta kintu umukozeho kugira ngo udasibanganya ibimenyetso, twaramujyanye kandi n’uwo muntu yarabihaniwe, ubu arafunze.”

Kugira ngo amakimbirane yo mu muryango n’ihohotera rishingiye ku gitsina bicike burundu, avuga ko byaturuka ku bufatanye bw’abaturage n’abayobozi ndetse abo baturage bakitabira gahunda za Leta zirimo Umugoroba w’Umuryango, Umuganda n’ahandi hatangirwa ubutumwa.
Bampire Jeanne, umwe mu bagize Inama y’Igihugu y’Abagore mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, ahamya ko hariho ihohotera rishingiye ku gitsina kandi ko ari ikibazo bakunze kuganiraho mu cyumweru cya gatatu cy’ukwezi.
Avuga ko aho atuye hari amakimbirane yo mu muryango aturuka ku micungire y’umutungo hagati y’abashakanye.
Yabwiye Imvaho Nshya ati: “Nk’umugabo akaba abanye n’umugore igihe kirekire bakaba batarasezeranye, akaza gushaka undi mugore noneho wa mugore ashatse akaba ari we yandika kuri wa mutungo, ugasanga barakimbiranye.
Ba bana bavutse ugasanga ni ikibazo mu buryo bwo kugabana umutungo cyangwa se umubyeyi umwe aramutse apfuye agasiga adakemuye ikibazo cya wa mutungo bityo ya muryango igasiraga ishwana kuri wa wundi ufite umugore urenze umwe.”
Ahamya ko hari abagabo bajyana umutungo mu bintu bidasobanutse nko kunywa inzoga no gusengerera abantu ariko noneho wa mugore we ugasnga arashaka gukora cyane.
Ati: “Ariko nanone tutirengagije yuko hari n’abagore basesagura umutungo, ni yo mpamvu tubwira abagabo bakagerageza gucunga umutungo, bombi iyo bafatanyije nta makimbirane azamo.”
Isimbi Joyeuse wo mu Karere ka Kicukiro, we ashimishwa n’uko mu mugoroba w’umuryango n’abagabo basigaye bawitabira, ibyo akabona bizagira uruhare mu kugabanya amakimbirane ndetse agacika burundu.
Kuri we kuganira ngo bituma umuryango ubasha kubaho neza. Yagize ati: “Kuganira n’abana, kuganira umugore n’umugabo bakagirana ibiganiro, akenshi n’akenshi bituma urugo rubaho neza hanyuma bagahorana Umuryango utekanye.”
Hitimana Jean Baptiste, Umukozi ushinzwe kurwanya ihohotera muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), agaragaza ko hari ihohotera rishingiye ku gitsina, irikomeretsa umubiri, irishingiye ku mutungo, n’irikomeretsa umutima.
Zimwe mu mpamvu zitera ihohotera n’amakimbirane mu miryango ni ukugira imyitwarire idahwitse.

Ati: “Kimwe mu bitera ihohotera rishingiye ku gitsina ndetse n’amakimbirane yo mu muryango, ni ugutakaza indangagaciro ziganisha ku kubana mu mahoro; ubusambo, ubusinzi n’ibiyobyabwenge, gucana inyuma, ubuharike, ubushoreke, ubwomanzi, kutita ku nshingano, intonganya za buri munsi, kurwana, gukubita no gukomeretsa…”
Mu kiganiro yahaye abitabiriye amahugurwa, Hitimana umukozi wa MIGEPROF, yagaragaje ko hari imyumvire ikiri hasi ku ihame ry’uburinganire.
Ububasha butangana hagati y’abagore n’abagabo mu gufata ibyemezo bibareba, biteza amakimbirane.
Agira ati: “Kutumvikana ku micungire y’umutungo w’urugo no kuwukoresha nabi, kutagira umuco wo kuganira no gukemura ibibazo mu ituze, kubyara abana badahwanye n’ubushobozi buhari bwo kubarera…”
Yavuze ko ihohotera rishingiye ku gitsina (GBV) ari icyaha gihanwa n’amategeko, kunga imiryango, kudatabara uwagikorewe, guhishira amakuru na byo bihanwa n’amategeko.
Hitimana agira ati: “Amakimbirane ni intandaro y’ibibazo byose byo mu muryango, tuyakumire kandi tuyarwanye kuko kwirinda biruta kwivuza.”
Kuri we ngo nta rwego rumwe rwakwifasha gukemura ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’amakimbirane mu muryango.
Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’Igihugu (GMO) ruherutse gutangaza ko mu bibazo rwakira by’abahohotewe, abarenga 60% baba babanye mu buryo butemewe n’amategeko, abandi bakaba batarigeze bakundana mbere yo kujya kubana.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Abapadiri b’Aba-Yezuwiti ku bufatanye n’Umuryango ‘Nyina w’Umuntu Organization’ mu 2022, bwagaragaje ko mu bitera amakimbirane yo mu ngo harimo ubusinzi, gucana inyuma no kutumvikana ku mitungo.
Raporo ya 2021-2022 ya Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, MIGEPROF, igaragaza ko abagore 233 [98%] bagejeje ibirego byabo muri Isange One Stop Center ziri hirya no hino mu gihugu, bahawe ubufasha kandi ibibazo byabo bigakurikiranwa mu gihe muri uwo mwaka habonetse ibirego bine [2%] by’abagabo gusa.
Bamwe mu bitabiriye amahugurwa y’iminsi ibiri arimo kubera mu Mujyi wa Kigali, baravuga ko ihohotera rishingiye ku gitsina n’amakimbirane yo mu miryango byacika burundu mu gihe ubuyobozi n’abaturage babigizemo uruhare.
Amahugurwa yatangiye kuri uyu wa Mbere yateguwe n’Umuryango w’Abibumbye (UN Rwanda), ku bufatanye na MIGEPROF.
