Bwiza yateguje indirimbo na Mr Bow wo muri Mozambique

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukuboza 2, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Umwe mu bahanzi bahagaze neza mu Rwanda Bwiza Emerance uzwi nka Bwiza yateguje imishinga irimo indirimbo n’umuhanzi uri mu bagezweho muri Mozambique, Salvador Pedro Maiaze uzwi ku izina rya Mr Bow.

Bwiza yatangaje ibi nyuma y’iminsi mike avuye mu biruhuko mu gihugu cya Mozambique dore ko yari amaze igihe kitari gito akora cyane.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze Bwiza yateguje abakunzi be ko bitegura umushinga w’indirimbo yafatanyije n’uwo Muhanzi.

Yagize ati: “Nashimishijwe no guhura n’umuhanzi wo muri Mozambike Bow, Twaganiriye ku buryo bwo guhuza Abanyarwanda n’Abanya Mozambike binyuze mu muziki n’umuco, indirimbo tuzafatanya irabageraho vuba.”

Bwiza amaze kuba umwe mu bakobwa bakoranye indirimbo n’abahanzi batandukanye harimo Ni Danger yasubiranyemo na Dani Vumbi, OGERA yakoranye na Bruce Mélodie na Best Friend yakoranye na The Ben ibintu bikomeje kumugira uw’igikundiro ku bakunzi b’umuziki nyarwanda.

Ku wa 26 Ugushyingo 2024, ni bwo Bwiza yagaragarije abamukurikira ku mbuga nkoranyamabaga ze ko yishimiye kuba yakiriwe na Ambasaderi Amb. Col. (Rtd) Donat Ndamage ashimangira ko uwo muyobozi yishimiye umushinga we wa #Igitimurugo aho ateganya gutera ibiti ibihumbi 200 biribwa mu rwego rwo kurengera ibidukikije banarwanya imirire mibi mu muryango.

Bwiza yerekeje i Maputo tariki 24 Ugushyingo 2024, mu biruhuko nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye nshya Best Friend yakoranye na The Ben.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukuboza 2, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE