Rutsiro: Yakwereye abasore be 2 anaha inka umukobwa we abikesha Girinka

Ukwitegetse Joseph utuye mu Mudugudu wa Cyahafi, Akagari ka Cyarusera avuga ko Girinka yamushoboje gukwera abahungu be ndetse anagira iyo aha umukobwa we ubwo yari amushyingiye.
Ashimira Leta yita ku batishoboye bakava mu cyiciro barimo bakazamuka mu bukungu, bakigira.
Avuga ko mu 2011 ari bwo abaturanyi be babonye ko akeneye gufashwa kubera ubuzima yari abayemo bakamutoranya mu bagombaga guhabwa inka muri Gahunda ya Girinka Munyarwanda.
Yagize ati: “Bampaye inka ndi mu buzima bwa gikene rwose ku buryo nahingiraga amafaranga yo gutunga urugo, rimwe na rimwe akabura, abana bakabura uko bajya mu ishuri naba nagize intege nke ubwo tukaryama. Mbese muri make nari mbayeho ubuzima butari bwiza nk’umuntu utari ufite aho akura cyangwa yita mu kwe.”
Ukwitegetse asobanura ko yahawe inka mu 2011, atangira kuyitaho kuva ubwo, ibyaye inka ya mbere ayitura mugenzi we, ibyaye iya kabiri aguramo umurima yatanzeho amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bigera kuri 200 ahingamo urutoki, izindi nka zimufasha gukwera abahungu be no guherekeza umukobwa we.
Yagize ati: “Nkimara guhabwa inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda, narayahiriye cyane nyitaho, irabyara nditura, ibyaye indi nguramo umurima wo guhinga ntangira no gukoresha ifumbire mu mirima y’abandi nahingaga umusaruro ugenda uboneka neza. Ndetse nanahaye umukobwa wanjye inka maze kuushyingira”
Yakomeje agira ati: “Nyuma abandi bahungu banjye bashyingiwe n’abahaye inka umwe umwe, kugira ngo zibafashe gukwa. Muri icyo gihe inka yarabyaraga, uko ibyaye nabona umwana agejeje igihe cyo gushyingirwa uwo nsabira namusabira nkanamukwera, ni uko byagenze.”
Ukwitegetse avuga ko kwita ku bana be abikesha Girinka, akaba ari ibintu byamushimishije cyane mu buzima kuko we n’abana be byabahesheje ijambo by’umwihariko n’umwana we w’umukobwa akaba abayeho neza abikesha inka yamuhaye.
Ati: “Mbere iyo umuntu yabaga atarakoye kwa Sebukwe, yakoraga ibyo yitaga gutenda (Umusore wabaga atarakoye, yegeranyaga abasore akajya guha umubyizi kwa Sebukwe), uwabaga yarakowe icyo gihe yageraga kwa Sebukwe bakamuha intebe y’icyubahiro akicaraho.
Ibi nanjye byatumye mpagira ijambo ndetse n’iyo ntebe ndayihabwa hamwe n’umwana wanjye kandi rwose, girinka yatumye umwana wanjye w’umukobwa nawe abaho neza.”
Kuri we ngo iyo umwana we ameze neza biramushimisha ari naho ahera ashimira Leta y’u Rwanda ku bwa gahunda ya Girinka imaze kumuha izigera kuri 5.
Kugeza ubu avuga ko akamira abana, agakoresha ifumbire mu murima yaguze n’indi mirima akodesha ariko akagaragaza ko amata abona amufasha mu mibereho y’abana be icyakora akaba anagurishaho.
Ati: “Icya mbere nita ku muryango wanjye kuko iyo umwana yariye neza atekereza neza. Nkuramo ifumbire, nkashyira mu mirima, amata asigaye nkayagurisha dore ko ku kwezi nkama Litiro zigera ku 120 kandi banyoye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Uwizeyimana Emmanuel yagaragaje ko nk’Ubuyobozi bw’Akarere bakomeza kureberera abahawe inka.
Umuturage wacu watangiye urugendo rwo kwikura mu bukene akagira amahirwe yo kubona Girinka nka Ukwitegetse Joseph, tunamugenera ibindi bikorwa bitandukanye bimufasha koko kwikura mu bukene” .
Yagaragaje ko bimwe mu bufasha abahawe Girinka mu rwego rwo gukomeza kubafasha kwiteza imbere, harimo gufasha abana babo kwiga, kubaha umuriro no kubahuza n’andi mahirwe aturuka ku bafatanyabikorwa b’Akarere batandukanye.
Uwizeyimana ashimira abameze nka Ukwitegetse bafata neza inka bahabwa bagafasha n’imiryango yabo.
Kuva mu 2006 bamaze gutanga inka zirenga ibihumbi 18 ku baturage bose.