Guinea: Abantu 56 baguye mu mvururu zatewe no kutishimira icyemezo cy’umusifuzi

Leta ya Guinea Conakry yatangaje ko abantu bagera kuri 56 ari bo bamaze kumenyekana ko bitabye Imana baguye mu mvururu zabaye mu mukino wabereye kuri Stade du 3 Avril de N’Zérékoré muri Guinée Conakry ku Cyumweru.
Ubwo hakinwaga umukino wa nyuma w’irushanwa ryateguwe na Perezida w’iki gihugu, Gen. Mamadi Doumbouya, hagati y’ikipe yo muri Labé na N’zérékoré, abafana baje kutemeranya ku byemezo by’umusifuzi ni ko gutangira guterana amabuye.
Uyu mukino wari ugamije kuzana ubumwe mu Banya-Guinée.
Ibitangazamakuru byo muri icyo guhugu byatangaje ko abashinzwe umutekano bagerageje guhosha imirwano barasa ibyuka biryana mu mason go batatanye abarwanaga nyuma y’imvururu zatewe no kutumvikana kuri penaliti.
Kimwe mu bitangazamakuru cyagize kiti: “Penaliti itavuzweho rumwe ni yo yabaye imvano yo guterana amabuye, hanyuma inzego z’umutekano zikoresha ibyuka biryana mu maso.”
Cyakomeje kivuga ko abenshi mu bapfuye ari abana, naho abandi bakomeretse bavuriwe mu bitaro byo muri ako gace barembye.