Killaman yahaye impano ya iPhone 13 umugore yari yaramumenyereje kumuha Bombo

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukuboza 2, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Niyonshuti Yannick wamamaye muri Sinema Nyarwanda nka Killaman yatunguye umugore we Umuhoza Shemsa amukorera ibirori by’isabukuru y’amavuko, anamuha impano ya iPhone 13pro, isimbujwe bombo yari asanzwe amuha kuri uwo munsi mu myaka icumi bamaranye.

Ni igikorwa cyabereye mu birori byatunguye Umuhoza byari byatumiwemo inshuti zabo, byabaye ku mugoroba w’itariki 01 Ukuboza 2024, ubwo Killaman yongeraga kwibutsa umugore we ko amukunda kandi ari we akuraho imbaraga zo gukora.

Yagize ati: “Ndashimira Imana kuba yanshoboje gukora ibyoroshye n’ubwo mu bihe bya kera ntari no kubirota ntabwo byari byoroshye.”

Yakomeje agira ati: “Nta kindi nakubwira uretse kukubwira ko ngukunda, ntagufite ntacyo naba mfite, ni wowe butunzi mfite kuko umpa imbaraga zo gukora. Buriya uramutse ufite umugore muhora mutongana ataguha agahenge ujya no mu kazi ukabura ibitekerezo, impamvu mporana ibitekerezo bizima ni uko umpa amahoro.”

Aba bombi bakunze kugaruka ku buzima bugoye bacanyemo, batangaje ko ubusanzwe ku isabukuru y’umugore umugabo yamuzaniraga bombo yo ku gati isanzwe igura amafaranga 50 cyangwa 100, ariko umugore akizera ko hari igihe Imana izabashoboza n’ibirenze bakazabigeraho.

Bavuga ko impamvu basangiza ababakurikira ubuzima bwabo ari uko bizera neza ko hari imiryango iba irimo guca mu bigoye nk’ibyo banyuzemo, bakaba bagira ihumure kubera ko ibihe bihinduka, icya mbere ari ugukundana, kubahana hamwe no kwihanganirana.

Muri ibyo birori Killaman yatunguje umugore we impano ya telefone iri mu bwoko bwa iPhone13 pro, ku nshuro ya mbere amukoreye ibirori by’isabukuru y’amavuko.

Bibaye nyuma y’amezi 10 bashyingiranywe mu mategeko, n’imbere y’Imana, kuko ibirori by’ubukwe bwabo byabaye mu ntangiriro z’uyu mwaka.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukuboza 2, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE