Basketball: U Rwanda rwegukanye umudali wa Feza mu Mikino Nyafurika y’abakina ari batatu

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 2, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Ikipe y’Igihugu y’abagabo ya Basketball y’Abakina ari batatu yegukanye umudali wa Feza mu Mikino Nyafurika ya “FIBA 3X3 Africa Cup” yari imaze iminsi itatu ibera muri Madagascar.

Ku Cyumweru, u Rwanda rwatsindiwe ku mukino wa nyuma na Madagascar amanota 22-3.

Muri Basketball y’abakina ari batatu, iyo ikipe itsinze indi amanota 21 umukino uhita urangira n’iyo iminota yaba itarangiye.

Ni wo mukino rukumbi u Rwanda rwatsinze muri iri rushanwa kuko rwatsinze Centrafricaine amanota 21-19, rutsinda na Kenya 21-16.

Rwatsinze kandi Misiri amanota 21-13, mu gihe bigoranye rwatsinze Algérie amanota 21-20.

Muri 1/2, u Rwanda rwitwaye neza rutsinda Bénin amanota 21-14 bityo rugera ku mukino wa nyuma.

Ku mukino wa nyuma , rwatsinzwe  na Madagascar amanota 22-3 yegukana umudali wa zahabu.

Umunyarwanda Turatsinze Olivier yashyizwe mu ikipe y’abakinnyi beza b’irushanwa.

Mu bagore, u Rwanda ntabwo rwageze kure kuko rwasezerewe mu matsinda.

Muri rusange, iri rushanwa ryegukanywe na Madagascar yatwaye umudali wa zahabu mu bagabo n’abagore.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 2, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE