Abayoboke ba PL basabwe umusanzu mu gushyira mu bikorwa NST2

Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri Muntu (PL/ Parti Leberal), ryasabye abayoboke baryo kugira uruhare rufatika mu ishyirwa mu bikorwa ry’icyiciro cya kabiri cya Gahunda y’Igihugu y’imyaka 5 yo kwihutisha Iterambere (NST2).
Ubuyobozi bw’iryo shyaka buvuga ko urugendo rwo gutanga umusanzu wo kubaka u Rwanda rukomeje ari nay o mpamvu babona NST2 nk’umukoro bagomba gutangamo umusanzu ufatika.
PL igaragaza ko uruhare rwayo rukwiye kwishingikiriza ku gukora cyane bahanga mirimo ibyara inyungu, hahangwa udushya, himakazwa gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo urubyiruko rusoze amashuri rufite akazi ndetse rugatanga aho kugasaba.
Ibi PL yabigarutseho kuri iki Cyumweru, tariki ya 01 Ukuboza, ubwo yahuguraga abayoboke bayo mu Ntara y’Iburasirazuba, bikaba biri muri gahunda yo guhugura n’abayoboke bayo mu Gihugu hose, aho barebera hamwe uruhare rwabo muri NST2.
Perezida wa PL Hon. Mukabalisa Donatille agaragaza ko uruhare rwabo ari ingenzi muri NST2 by’umwihariko bunyuze mu guhanga imirimo ibyara inyungu ibihumbi 250 buri mwaka, ndetse urubyiruko rukihugura mu birebana n’ubumenyi ngiro kugira ngo iyo ntego igerweho.
Yagize ati: “Turasabwa gukora cyane kugira ngo tuzabone icyo twereka Abanyarwanda mu myaka itanu iri imbere. Dukangurira Abanyarwanda guhanga imirimo yunguka no guhanga udushya. Icyo twashishikariza urubyiruko cyane cyane ni ukwitabira kwiga no kwihugura mu birebana n’ubumenyi ngiro kugira ngo bibashe kuborohera kwihangira imirimo ibyara inyungu, aho kugira ngo barangize amashuri basaba akazi bakayarangiza bahanga akazi kugira ngo babashe kuba inkingi ikomeye y’iterambere ry’Igihugu cyacu.”
Hon. Mukabalisa akomeza avuga ko ibi bihuye na gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu aho PL yiyemeje kuyigiramo uruhare kugira ngo intego yihaye zigerweho.
Kayigi Thelesphore, umuyoboke wa PL mu Karere ka Kayonza, agaragaza ko kuba bari guhugurwa ku kwihangira umurimo bizahindura imibereho yabo kuko bagiye kunoza imikorere.
Yagize ati: “Umushinga wose ni igitekerezo kuko igishoro cya mbere ni igitekerezo; amahugurwa nkaya rero akangura ubwonko.”
Mwambarangwe Judith, umuyoboke wa PL mu Karere ka Bugesera, agaragaza ko aya ari amahirwe bungukiyemo yo gutinyuka no gukora imishinga mito kandi ko bagiye no guhugura n’abandi.
Yagize ati: “Ubu nta kwitinya, ufite ubushobozi buke yatangira kandi twasobanukiye ko hari abajyanama ku Mirenge Leta yashyizeho batishyurwa baguherekeza mpaka ukoze umushinga wawe kandi hari n’ibigega bidutera inkunga.”
NST2 yubakiye ku nkingi eshanu z’ingenzi zirimo guhanga imirimo, aho Guverinoma yiyemeje kuzahanga imirimo ibyara inyungu nibura miliyoni 1,25 aho buri mwaka hazajya hahangwa imirimo ibihumbi 250.
Harimo kandi guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, guteza imbere uburezi aho, biteganyijwe ko hazongerwa imbaraga muri gahunda yo kwandikisha abana mu mashuri y’inshuke bikava ku kigero cya 35% bikagera kuri 65%.
Hazashyirwaho amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro y’indashyikirwa mu Turere umunani, harimo kurwanya igwingira ry’abana n’imirire mibi no kwimakaza imitangire myiza ya serivisi.
Ishyaka PL ryashyigikiye umukandida w’Umuryango FPR Inkontanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu aheruka, rikaba ryarazamutse mu matora y’Abadepite rijya ku mwanya wa kabiri rivuye ku wa gatatu, aho mbere bari Abadepite barindwi mu Nteko Ishinga Amategeko ariko ubu bikaba ari icumi.
Si ubwa mbere iri shyaka ryari rishyigikiye umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi, kuko no mu matora ya 2017 ryari ryamuhaye amajwi, rikaba riheruka gutanga umukandida wahatanye mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu mwaka wa 2010.

