Ariel Wayz yabimburiye abaririmbye mu gitaramo cyahuriyemo abagize Sauti Sol

Umuhanzi umaze kubaka izina mu muziki nyarwanda Ariel Wayz ni we muhanzi nyarwanda waraye ubimburiye abandi kujya ku rubyiniro rw’igitaramo cyahuriyemo batatu batarimo Bien-Aimé Baraza uri mubagenderwaho kubera umwihariko w’ijwi rye mu bagize itsinda Sauti Sol, ryamenyekanye cyane muri Kenya no mu Karere muri rusange.
Ni igitaramo cyabereye i Kigali kikaba kimwe mu bitaramo bikomeye byasozaga ukwezi k’Ugushyingo ku mugoroba wa tariki 30 cyiswe ’Sol Fest Kigali Pre Party’, cyahuriwemo n’abahanzi bakomeye mu Rwanda n’abandi batatu bagize itsinda rya Sauti Sol batarimo Bien-Aimé Baraza na Drama T wo mu gihugu cy’u Burundi.
Umuhanzi Ariel Wayz ni we wabimburiye abandi kujya ku rubyiniro rw’iki gitaramo, nka saa tanu zirengaho gato, aririmba indirimbo ze zakunzwe zirimo ‘You Should Know’ yashimishije benshi mu bari bitabiriye, ‘Demo’ hamwe ‘Shayo’ zose zafashije abitabiriye kwinjira neza mu kwezi gusoza umwaka wa 2024.
Nyuma ya Wayz ku rubyiniro hahise hakurikiraho umuhanzi Mike Kayihura nawe wishimiwe n’abitabiriye icyo gitaramo.
Abagize itsinda Sauti Sol bari bategerejwe na benshi nibo bahise bakurikira ku rubyiniro, baririmba indirimbo zabo zitandukanye zirimo Suzana bongera kwiyibutsa no kwiyereka Abanyarwanda.
Umuhanzi w’umurundi Drama T, ni we wagiye bwa nyuma ku rubyiniro aririmba indirimbo zirimo iyo afitanye na Juno Kizigenza yitwa “Kosho” yashimishije abanyakigali n’abitabiriye igitaramo.
Bivugwa ko Bien-Aimé Baraza atabonetse mu gitaramo Sauti Sol yakoreye i Kigali kubera ko hari ikindi yari afite muri Tanzania kuri uyu wa Gatandatu.


