NCHR yatangije icyumweru cyahariwe uburenganzira bwa muntu  

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ugushyingo 30, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (NCHR) yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyarugenge mu Murenge wa Mageragere mu gikorwa cy’umuganda watangirijwemo icyumweru cyahariwe uburenganzira bwa muntu.

Ni umuganda ngarukakwezi usoza ukwezi k’Ugushyingo wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 30, aho witabiriwe n’abakozi ba NCHR, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, inzego z’umutekano n’abaturage.        

Muri uyu muganda hatewe ibiti by’imbuto ndetse hasiburwa n’imihanda y’imigenderano.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Umurungi Providence, avuga ko hatangijwe icyumweru cyahariwe uburenganzira bwa muntu.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: ‘UburenganzIra bwacu, Ahazaza hacu, Tubuharanire uyu munsi.’

Yagize ati: “Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yatangije icyumweru cy’uburenganzira bwa muntu kibanziriza itariki 10 Ukuboza, ari nabwo hazaba hizihizwa isabukuru y’imyaka 76 y’itangazo mpuzamahanga ryerekeye uburenganzira bwa muntu.”

Umurungi, Perezida wa NCHR, avuga ko iri tangazo ritanga imirongo ngenderwaho n’amahame remezo y’uburenganzira bwa muntu ku Isi yose.

Mu cyumweru cyahariwe uburenganzira bwa muntu hateganyijwe ubukangurambaga mu nteko z’abaturage, aho Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu izakira ibibazo by’abaturage.

Ibikorwa byinshi bizibanda mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba, hakazaba ibiganiro mu bigo by’amashuri y’isumbuye ndetse n’amakuru, amarushanwa atandukanye harimo n’isiganwa ry’amagare.

Muri uyu mwaka NCHR izizihiza imyaka 25 imaze ishinzwe.

Mu myaka 25 ishize, Umurungi avuga ko Komisiyo nk’urwego rushinzwe kureberera no guteza imbere uburenganzira bwa muntu, Komisiyo ubwayo yagiye yiyubaka ndetse n’abaturage barushaho kumva uburenganzira bwabo.

Yagize ati: “Hari byinshi byo kwishimira muri iyi myaka 25 kuko n’abaturage bamaze kumva uburenganzira bwabo, azi ko niba ahohotewe aribwitabaze RIB, niba ahohotewe aribwitabaze Umuvunyi, niba ahohotewe aza no kuri Komisiyo ariko no kumenya amategeko n’inshingano zabo.”

Musanabera Françoise wo mu Murenge wa Mageragere avuga ko amaze gusobanukirwa uburenganzira bwe kuko n’iyo buhungabanye azi aho agomba kugeza ikibazo cye.

Yagize ati: “Ntakubeshye dufite igihugu giha buri wese uburenganzira bwe. Nkanjye basaza banjye bashatse kundiganya imitungo mu gihe cyo kuzungura ariko narahagurutse mparanira uburenganzira bwanjye kandi mpabwa Ubutabera.”

Habimana Fulgence utuye mu Mujyi wa Kigali yahamirije Imvaho Nshya ko azi uburenganzira bwe kandi ko ntawabuvogera ngo aterere iyo.

Ati: “Uburenganzira bwanjye ni ntavogerwa niba ndwaye nzi ko ngomba kujya kwa muganga nkivuza, abana banjye bafite uburenganzira bwo kwiga kandi ni ibintu mparanira.”

Umunsi mpuzamahanga w’Itangazo mpuzamahanga ry’uburenganzira bwa muntu uzizihirizwa mu Mujyi wa Kigali tariki 10 Ukuboza.

Itangazo Mpuzamahanga ryerekeye Uburenganzira bwa Muntu ryemejwe kandi ritangazwa n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye mu cyemezo cyayo 217A (III) cyo ku wa 10 Ukuboza 1948, nyuma y’intambara ya Kabiri y’Isi yari imaze gutwara ubuzima bw’abantu barenga miliyoni 60 ndetse ikangiza ibintu byinshi cyane.

Yagifashe nyuma yo kubona ko umuntu afite agaciro ntagereranywa kandi ko ihame ryo kubahiriza uburenganzira bwa muntu ari inkingi y’amahoro n’iterambere ku Isi.

Uwo munsi ni ingirakamaro mu mateka y’uburenganzira bwa Muntu, kuko Isi yose iwufata nk’intangiriro yo gushimangira no kuzirikana amahame remezo y’uburenganzira bw’ibanze bwa muntu ko atagomba kuvogerwa no guhindurwa akubiye mu Itangazo Mpuzamahanga ryerekeye Uburenganzira bwa Muntu.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ugushyingo 30, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE