Hatangajwe imihanda n’amakipe azitabira Tour du Rwanda 2025

Ubuyobozi bwa Tour du Rwanda bwatangaje imihanda izakoreshwa muri Tour du Rwanda 2025 n’amakipe azayitabira.
Ibyerekezo bishya bizakoreshwa n’amakipe azitabira Tour du Rwanda ya 2025 byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2024.
Uwo muhango witabiriwe na Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard; Perezida w’Agateganyo wa Komite Olempike y’u Rwanda, Umulinga Alice, ubuyobozi bwa FERWACY, Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Dr. Antoine Anfré n’abandi batandukanye.
Iryo rushanwa rizenguruka u Rwanda ku magare rigiye kuba ku nshuro ya 17 kuva ribaye mpuzamahanga, mu gihe izaba ari inshuro ya karindwi kuva igiye ku rwego rwa 2,1 kuva ku itariki 23 Gashyantare kugeza tariki 2 Werurwe 2025.
Umwaka utaha, Tour du Rwanda 2025 izitabirwa n’amakipe 16.
Umuyobozi Mukuru wa Tour du Rwanda, Kamuzinzi Freddy, yavuze ko Tour du Rwanda 2025 izaba idasanzwe kuko izaba mu mwaka u Rwanda ruzaba rwakiriyemo Shampiyona y’Isi izaba muri Nzeri 2025.
Yagize ati “Iri rushanwa rizagaragaza impano zidasanzwe zirimo n’abazaba bitezwe muri Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare.’’
Perezida wa FERWACY, Ndayishimiye Samson, yashimye Areruya Joseph uheruka guhagarika umukino w’amagare.
Ati “Areruya Joseph warakoze cyane, turagushimira cyane ariko turacyari kumwe. Ndashimira Java Inovotec yahaye akazi Areruya Joseph nk’umwe mu batoza bayo.”
Amakipe yabigize umwuga “UCI Pro Teams” azitabira #TdRwanda2025 ni Israel-Premier Tech yo muri Israel na TotalEnergies yo mu Bufaransa.
Amakipe akina amasiganwa yo ku migabane “Continental Teams” ni Soudal-Quick Step Dev Team, Lotto Dstny Dev Team, Bike Aid, UAE Team Emirates Gen Z, DSM Dev Team, Team Amani (Rwanda), Java-InovoTec (Rwanda) na May Stars (Rwanda).
Amakipe y’ibihugu azakina Tour du Rwanda 2025 ni u Rwanda, Angola, Afurika y’Epfo, Eritrea na Ethiopia.
Indi kipe izitabira ni UCI-CMC yanitabiriye mu 2024 aho iba igizwe n’abakinnyi b’ibihugu bitandukanye.
Ubuyobozi bwa Tour du Rwanda bwatangaje ko hari andi makipe ashobora kongerwamo mu ntangiriro za Mutarama.
Tour du Rwanda 2024 yegukanywe n’Umwongereza Peter Joe Blackmore wa Israel-Premier Tech.
Inzira zizakoreshwa muri Tour du Rwanda 2025
Agace ka mbere: Ku Cyumweru, tariki ya 23 Gashyantare Kigali- Kigali (Stade Amahoro), (Gusiganwa n’ibihe ku ntera y’ibilometero 4).
Agace ka kabiri: Ku wa Mbere tariki 24 Gashyantare, Rukomo (Gicumb)- Kayonza (ibilometero 158).
Agace ka gatatu: ku wa Kabiri 25 Gashyantare Kigali- Musanze (ibilometero 113)
Agace ka kane: ku wa Gatatu tariki 26 Gashyantare Musanze – Rubavu ( ibilometero 121)
Agace ka gatanu: ku wa Kane tariki 27 Gashyantare Rubavu- Karongi ( ibilometero 97).
Agace ka gatandatu: ku wa Gatanu 28 Gashyantare Rusizi- Huye (ibilometero 143)
Agace ka karindwi: ku wa gatandatu tariki ya 1 Werurwe Nyanza- Kigali ( ibilometero 114)
Agace ka Munani: ku Cyumweru, tariki ya 2 Weurwe 25: Kigali- Kigali ( ibilometero 73).

