Clarisse Karasira yashyize ahagaragara indirimbo y’abana

Umuhanzi umenyerewe mu njyana gakondo Clarisse Karasira yashyize ahagaragara indirimbo yise “Hello” yigisha abana.
Uyu muhanzi akaba n’umubyeyi w’umwana umwe, avuga ko kubyara byamwigishije byinshi birimo kuba bimuteye imbaraga zo gushaka icyo akora ngo abana bamenye umuco wa kinyafurika by’umwihariko uw’u Rwanda.
Kuri uyu wa Gatanu, ni bwo Clarisse Karasira yifashishije imbuga nkoranyambaga ze atangaza ko uyu mushinga agiye kuwubyutsa dore ko avuga ko yari yaranawutangiye.
Yagize ati: “Kuba umubyeyi byanyigishije ibintu byinshi cyane, iyo uri umubyeyi utangira kureba ibintu bijyanye n’abana, ibyo barya, ibyo bambara, ibyo bareba n’ibindi. Uko Kwanda yagiye akura, najyaga ndeba ibintu namwereka, ngashakisha ibintu bifite aho bihuriye n’umuco w’Afurika by’umwihariko Ikinyarwanda mbona ni duke hafi ya ntatwo.”
Clarisse Karasira avuga ko nubwo agiye kuwukora atari bwo agize igitekerezo kuko yari akimaranye imyaka igera muri ine.
Ati: “Igitekerezo cyo kuwukora nakigize mu 2020, ni umushinga ureba abana n’ababyeyi, nkiba mu Rwanda hari abana bazaga nkabigisha kubyina, kuririmba n’ibindi bijyanye n’ubuhanzi, ngeze aho ndavuga nti muri uwo mushinga uwakongeramo amashusho ya katuni (Cartoon) abigisha utuntu two gusoma, uturirimbo n’ibindi, ntangira kubikora nza kubihagarika kubera ubushobozi.”
Uyu muhanzi avuga ko nubwo yabihagaritse ariko byamugumye mu mutwe ku buryo ubu yumva yabibyutsa kuko ari na ko kazi akora uyu munsi (kwigisha abana).
Clarisse Karasira ashimira abarimo Jimmy Pro watunganyije indirimbo zitandukanye, akanashimira umugabo we udahwema kumushyigikira muri byose.
Uyu muhanzi usigaye atuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, asanga uretse itangazamakuru n’ubuhanzi yakoraga, asabwe kugira akandi kazi yakora yahitamo kwigisha abana, ari na yo mpamvu avuga yumvise atacika intege kabone nubwo yari yarabihagaritse.
Kuri ubu ngo agiye kujya ashyira ayo mashusho ku rubuga yise ‘Mama Kwanda and Friends’, hakaba ari ho azajya anyuza amashusho yigisha abana.
Akoze ibi nyuma y’ukwezi kumwe ashyize ahagaragara indirimbo yise ‘Icyimbo’ igaruka ku kutagira umuntu uhonyora uburenganzira bwa mugenzi we.
