RSB yatangije gahunda yo kwimakaza ubuziranenge mu kugaburira abanyeshuri

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Gutsura Ubuziranenge (RSB) cyatangije ubukangurambaga bwo kubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri.
Ni gahunda yatangirijwe mu Karere ka Burera, i Nkumba aho u Rwanda rwifatanyaga n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ubuziranenge, wizihijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2024.
Mu gutangiza ubwo bukangurambaga bwo kwimakaza ubuziranenge mu kugaburira abanyeshuri ku ishuri, RSB yatangaje ko hagiye kwifashishwa inzobere mu buziranenge zizajya zihugura abagira uruhare muri iyo gahunda harimo Inzego z’ibanze zigura ibikoresho bikenerwa mu kugaburira abana ku mashuri, hakaba amashuri n’abandi barimo inganda n’abahinzi.
Umuyobozi w’ishami rishyiraho amabwiriza y’ubuziranenge muri RSB, Gatera Emmanuel, yagize ati: “Icyo tuzakora ni ukubongerera ubushobozi kugira ngo babashe gusobanukirwa n’amabwiriza no gushyira mu bikorwa amabwiriza y’ubuziranenge asabwa kugira ngo umunyeshuri arye ahage ariko atari buze kugira ingaruka ziturutse ku biryo yariye.”
Ku ikubitiro iyo gahunda izakorerwa mu Turere 11 tw’Igihugu, turimo Burera, Nyaruguru, Rubavu, Rutsiro, Karongi, Rusizi, Nyamagabe, Nyaruguru, Huye, Kayonza, Nyagatare na Gasabo.
Umuyobozi Mukuru wa RSB, Murenzi Raymond yavuze ko kwimakaza ubuziranenge mu bigo by’amashuri bigamije gukemura ibibazo byagaragayemo muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri ifunguro rya saa sita.
Yagize ati: “Hari ibibazo nyamakuru twagiye tubona muri gahunda, birebana no kudakoresha amabwiriza y’ubuziranenge igihe hategurwa amafunguro, bituma haba ingaruka nyinshi no gukoresha nabi umutungo wa Leta, bigira ingaruka ku bana bagaburirwa ifunguro, mwagiye mwumva aho bagabura ibiribwa byatumye abana barwara, bishobora kuviramo bamwe na bamwe urupfu.”
Guverineri w’Intara y’Amajyarugu Mugabowagahunde Maurice, yavuze ko kwimakaza ubuziranenge bizatuma abanyeshuri bagira ubuzima bwiza ndetse n’abataga ishuri barigarukemo.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami rishinzwe gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), Mukamugambi Théophila, yavuze ko iyo gahunda yo kwimakaza amabwiriza y’Ubuziranenge mu kurira ku mashuri ari inkunga ikomeye batewe.
Ati: “Kuba RSB idushyiriyeho amabwiriza y’ubuziranenge yizweho n’inzobere zo ku rwego mpuzamahanga, ni inkunga ikomeye ndetse baduteye ingabo mu bitugu, kuko tugiye kugendera ku mabwiriza y’ubuziranenge ku rwego mpuzamahanga, tukizera ko uruhererekane rwo kugira ngo amafunguro agere ku ishuri, ruzakorwa bifite umurongo uhamye.”

Gahunda yo gufatira amafunguro ku ishuri yatangiye iri mu mashuri acumbikira abanyeshuri gusa ariko guhera mu 2014 MINEDUC yashyizeho na gahunda yo kugaburira abiga mu mashuri yisumbuye biga bataha. Mu mwaka wa 2021 ni bwo yagejejwe ku banyeshuri kuva mu cyiciro cy’abiga mu y’inshuke kugera ku biga mu yisumbuye.

Kugeza ubu iyo gahunda igera ku banyeshuri basaga miliyoni 4, bo mu mashuri ya Leta n’afashwa na Leta ku bw’amasezerano.
MINEDUC itangaza ko mu mwaka w’amashuri wa 2022/2023, muri iyo gahunda hashyizwemo ingengo y’imari y’asaga miliyari 90 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu gihe muri uyu mwaka wa 2024/25 biteganyijwe ko uzarangira hashyizwemo miliyari 94 z’amafaranga y’u Rwanda agakoreshwa mu kugura ibiribwa ku mashuri, n’ibindi bikoresho byifashishwa muri iyo gahunda.
Kuri uyu munsi w’Ubuziranenga kandi hanahembwe inganda n’ibigo bito n’ibiciriritse byahize ibindi mu gukora ibikorwa byimakaza ubuziranenge.




