Karongi: Abakorera mu isoko rya Kabatara barasaba umuriro ngo banoze imikorere

Abaturage bo mu gasoko ka Kabatara gaherereye mu Mudugudu wa Kabatara , Akagari ka Gisanze , Umurenge wa Rubengera, barasaba kwegerezwa umuriro kuko ngo iyo bigeze mu masaha y’umugoroba aho bagakoze neza bahita bataha bigasubiza inyuma imikorere yabo.
Bamwe mu bacuruzi baganiriye na Imvaho Nshya bakorera muri aka gasoko, bahamya ko kutagira umuriro ari kimwe mu mbogamizi zikomeye bafite kuko ngo bataha kare, kandi ari bwo abakiriye bari bagiye kuza guhaha bigatuma bakomeza kuba hasi.
Umucuruzi witwa Mukamatabaro Marie Rose yagize ati:”Kuva iri soko ryakubakwa ubundi nta muriro twigeze tubona. Twe tumaze nk’imyaka itanu tuhakorera ariko imbogamizi tugira zituruka ku kuba nta muriro urimo ni uko bituma dutaha kare abakiriya bakaza bakabura aho bahahira kubera ko umwijima watuganje”.
Yakomeje agira ati:”Ubu njye ntaha kare, iyo nakerewe ubwo nkoresha Itoroshi ariko urumva ntabwo rimurika neza ari nayo mpamvu ntaha kare kugira ngo n’ibisambo bitanyiba”.
Uyu yakomeje avuga ko baramutse habawe umuriro muri iri soko, yajya ataha nka saa Tatu z’Ijoro abakiriya bashize mu isoko kuko ngo benshi baza kubahahira bavuye mu mirimo.
Usanzwe ahahira muri iri soko witwa Nyiraneza Susalia, avuga ko gutaha kare kw’abakorera muri aka gasoko ka Kabatara biba bangamira nk’abakiriya nabo bagasaba ko muri iri soko ryabo hashyirwamo umuriro.
Ati:”Kuba nta muriro urimo birambangamira nk’umugizi kimwe na bagenzi banjye, aba bacurizi bataha kare twava mu kazi tugasanga ibyo dukeneye nta birimo babicyuye. Baramutse bashyizemo umuriro, natwe byadufasha kuko bajya bagumamo wenda nko kugeza Saa Tatu”.
Undi mucuruzi yagize ati:”Ikibazo cy’umuriro kiratubangamiye nukuri, impamvu kitubangamiye cyane , Saa Moya hano buba bumaze guhumana, mbese kuva Saa Kumi n’Ebyiri (18H00’) ntabwo haba hari kubona, noneho tukavamo kubera hatabona”.
Yakomeje agira:”Ubwo abakiriya bagahagarara hariya ku muhanda bavuga bati, bwari butwiriyeho twari tuje guhaha ariko natwe tukavuga nti, ese turakorera ahantu hatabona ubwo tukitahira. Iki kibazo twarakigaragaje ariko turategereza turaheba”.
Ku ruhande rw’Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi, buvuga ko bagiye gukura isuzuma byihuse, bakareba niba aba baturage bafashwa muri iyi ngengo y’imari cyangwa itaha bigendanye n’umuriro bakeneye uko ungana nk’uko byemejwe na Visi Mayor Ushinzwe Iterambere n’Ubukungu Nsabibaruta Maurice.
Yagize ati:”Rwose Isoko kimwe n’ahandi hahurira abantu benshi biri mu byo twibandaho, turaza gukora isuzuma ry’umwihariko turebe niba byashoboka muri iri genamigambi ry’umwaka utaka cyangwa ukurikiraho bitewe n’ingano y’amashanyarazi ihakenewe n’ubushobozi buhari, kuko ubusanzwe buri gihe mu igenamigambi duhera ahihutirwa ku rusha ahandi kandi bitewe n’uko ibikenewe byose byabonetse cyangwa bishoboka”.
Yakomeje agira ati”Aha rero tuzabikurikirana by’umwihariko n’ababishinzwe turebe ibisabwa byose”.
Aba bakorera muri aka gasoko, bagera kuri 80, bavuga ko kubona umuriro w’amashanyarazi ari igisubizo ku iterambere ryabo. Aka gasoko gaherereye mu Murenge wa Rubengera mu Mudugudu wa Kabatara , Akagari ka Gisanze.

