Musanze: Ikiraro cyabuzaga abana kwiga cyuzuye gitwaye miliyoni 60 Frw

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ugushyingo 29, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Ababyeyi bo mu Murenge wa Shingiro akarere ka Musanze, barabyinira ku rukoma nyuma yo kubakirwa ikiraro cy’ambuye mu gace kabuzaga abana kujya ku ishuri n’ubuhahirane bw’abaturage bukarushaho kugorana.

Ni ikiraro cyubatswe mu buryo burambye cyuzuye gitwaye miliyoni 62 z’amafaranga y’u Rwanda cyubatswe ku bufatanye  bw’Akarere ka  Musanze na Bridges to Prosperity.

Abaturage bavuga ko bashimishijwe n’iyubakwa ry’icyo kiraro kivugwaho kuba cyatwaraga abantu kikabuza n’abanyeshuri kujya kwiga mu bihe by’imvura.

Nyiramana Didacienne wo mu Kagari ka Gisesero yagize ati: “Mu gihe cy’imvura yo muri Gicurasi 2024, imvura yaraguye idutwara umwana wari uvuye ku ishuri ahita yitaba Imana, kugeza ubwo bamwe batangira kwanga ishuri. Iki kibazo twari twaratakambye cyane ariko noneho urabona ko ubuyobozi bwumvise akababaro kacu none dore baracyubatse.”

Ndayambaje Elias, umwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Gataraga, na we avuga ko kiriya kiraro cyari giteye impungenge kuko cyari cyarahagaritse ubuhahirane no ku bantu bakuru.

Yagize ati: “Iki kiraro cyari cyaratubangamiye cyane ku buryo mu bukwe watumiraga mugenzi wawe akiganyira kuza cyane nko mu bihe by’imvura. Hari n’ubwo rwose imvura yagwaga umuvo wamanutse tukarindira ko amazi acogora cyane ko amenshi ava mu Birunga.”

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko kuva babubakiye ikiraro bizeye umutekano wabo n’uw’abana babo.

Yagize ati: “Ubu tugiye kuryama dusinzire abana bajye ku ishuri bagaruke amahoro, kandi n’ubuhahirane bwasaga n’ubwahagaze tweza imyaka ikabura uko ijya ku isoko kirakemutse. Kuko bajyaga baduha ibiciro uko bishakiye kuko kugeza umusaruro ku isoko byari ikibazo gikomeye.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe iterambere ry’ubukungu Uwanyirigira Clarisse, ashimangira ko ikibazo cy’amazi ava mu birunga cyatezaga ibibazo, ariko kubera ko babonye ikiraro na bo bishimye kuko nta muturage uzongera gutwarwa n’amazi.

Yagize ati: “Iki kiraro ni isoko y’iterambere n’imibereho myiza y’umuturage kuko kije kumara impungenge abayeyi basigaranaga batekereza ko abana babo mu gihe bagiye ku ishuri batagaruka kubera ko baba bakeka ko amazi yabatwara mu gihe bava cyangwa bajya ku ishuri, umewanya batakazaga bajyana abana ku ishuri kandi na wo buriya ugiye kubyazwa umusaruro bakomeze biteze imbere.”

Yakomeje agira ati: “Ubu noneho izo mpungenge twabwira ababyeyi ko zashira bakajyana abana ku ishuri na bamwe basibaga bakabasubizayo kuko bagiye kwiga batekanye, birongera umutekano n’ireme ry’uburezi kuribo, ibi kandi bijyane n’ubuhahirane bugiye koroha.”

Iki kiraro cyubatswe ku bufatanye n’Akarere ka Musanze na Bridges to Prosperity, cyuzuye gitwaye asaga miliyoni 62 z’amafaranga y’u Rwanda.

Biteganyijwe kandi ko muri iyi ngengo y’imari y’uyu mwaka mu Karere ka Musanze hazubakwa ibiraro icyenda mu Mirenge itanu, byose hamwe bizatwara ingengo y’imari ingana miliyoni 625 z’amafaranga y’u Rwanda.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ugushyingo 29, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE