Visit Rwanda yemerewe kumurika ubukerarugendo muri Qatar Grand Prix

  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 29, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Gahunda ya Visit Rwanda yahawe amahirwe yo kwerekana umwihariko w’ubukerarugendo bw’u Rwanda n’aho rugeze imyiteguro y’Inama ya FIA binyuze mu isiganwa rya Formula 1 rizabera muri i Doha muri Qatar ku Cyumweru tariki 1 Ukuboza 2024 rya ‘Qatar Grand Prix 2024’.

U Rwanda rubinyujije muri gahunda yarwo ya Visit Rwanda, ruzerekana aho abarusura bashobora kugera, uburyo Leta yashyizeho mu kuborohereza n’ibindi.

Mu gihe kandi hasigaye iminsi mike ngo rwakire inama izahuriza hamwe amashyirahamwe atandukanye y’imikino yo gusiganwa mu modoka ku Isi, ruzerekana uko ruzakirana yombi abazayitabira.

Uretse Visit Rwanda, hazaba hari ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (RCB), ubwa RwandAir ndetse n’ubw’Ambasade y’u Rwanda muri Qatar.

Umuyobozi Mukuru wa RCB Janet Karemera, yashishikarije abazitabira iryo siganwa ko bazasobanukirwa byinshi mu gihe basuye aho u Rwanda ruzaba ruri gukorera.

Yagize ati: “Kugaragara k’u Rwanda muri Qatar Grand Prix ni intambwe ku guteza imbere ubukerarugendo buhamye ku ruhando mpuzamahanga. Turasaba abafana ba Formula 1 kuzasura aho ruzaba ruri gukorera kugira ngo barebe ibyo rubateganyiriza by’umwihariko mu gihe cy’umuhango wa FIA Awards uzaba mu Ukuboza.”

Umuhango wo gutanga ibihembo ku bakinnyi bitwaye neza mu masiganwa atandukanye y’imodoka, uteganyijwe ku wa 13 Ukuboza 2024 i Kigali muri BK Arena.

U Rwanda rumaze iminsi rurimbanyije gahunda yo gusaba ko rwakwakira iri isiganwa rya Formula 1 nyuma y’imyaka 30 ritabera ku mugabane wa Afurika.

Isiganwa ryo muri Qatar rizerekanirwamo umwihariko w’ubukerarugendo bw’u Rwanda
  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 29, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE