Nyabihu: Mukamira barembejwe n’abashumba bitwikira ijoro bakabambura

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ugushyingo 29, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Bamwe mu baturage bo muri santere y’ubucuruzi ya Mukamira cyane cyane abarema isoko mu gihe cy’umugoroba bavuga ko babangamiwe n’insoresore z’abashumba b’inka bo mu Murenge wa Mukamira, Akarere ka Nyabihu bitwikira ijoro bakabambura utwabo.

Aba baturage bavuga ko aba bashumba uretse no kuba baza kubibira mu isoko utwabo ngo babategera no mu mayira, bamwe bakanakomereka

Mutazihana Theoneste wo mu Murenge wa Mukamira Akagari ka Rugeshi, yagize ati: “Kuri ubu dufite ikibazo cy’insoresore z’abashumba tuba tutanazi iwabo inkomoko, aho baza muri iri soko ukimara gusohokamo bakagusamuza utwawe, ibi bintu bimaze igihe, ikibabaje kandi ni uko hari n’abandi basore  birirwa muri iri soko bakina urusimbi na bo bitwaza ibikoni bakatwambura utwabo”.

Habiyakare Celestin, avuga ko bamwambuye bakanamutera ibyuma kugeza ubwo ajya kwivuza yagize ati: “Njye banteye ibyuma bari abasore 3 buri wese afite igikoni, ngiye kubona mbona bazamuye ibyo bikoni abandi bafite ibyuma babisohora mu mifuka yabo ngiye kwirwanaho baba batangiye kumpondagura bantera ibyuma kugeza ubwo bankomeretsa mu mutwe ndivuza, bamwe turabazi ariko ikibazo barabafunga bakagaruka, twifuza ko aba bashumba bafatwa”.

Zaninka Josephine avuga ko ngo kubera kutizera umutekano wabo mu nzira nk’abacuruzi bahisemo kujya bataha saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ndetse bagataha mu itsinda.

Yagize ati: “Rwose ubu nkatwe ducuruza nimugoroba ibiribwa kandi uzi ko aribwo tubona abakiriya , ariko bidusaba gutaha kare na bwo turi abagore benshi nk’itsinda ry’abantu 10 kugira ngo tubashe guhangana n’izo nsoresore z’abashumba , kandi koko ni ko bigenda kuko duherutse kurwana n’izo nsoresore zari 3 mu bagore 5, ni zo ngamba twafashe ariko ubuyobozi buturwaneho.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Pascal Simpenzwe avuga ko iki kibazo cy’insoresore ziba abaturage zikanabategera mu mayira yari azi ko cyarangiye ariko ko ubwo noneho bongeye kumva ko bongeye kubuza umutwe bagiye kurebera hamwe icyakorwa

Yagize ati: “Ikibazo cy’abashumba bategera abantu mu nzira bakabambura abandi bakabakomeretsa ntabwo twari tukizi ko kirihoariko nioneho ubwo tumaze kumva ko bimeze gutyo hari ubwo twanaganiriza aborozi ndetse n’abafite aho bahuriye n’abashumba ariko iki kibazo kigomba kuva mu nzira.”

Simpenzwe akomeza asaba abaturage gutanga amakuru kuri buri musore w’umushumba cyangwa se undi wese ukekwaho guhungabanya umutekano agamije kwiba cyangwa se ikindi cyaha cyabangamira abaturage.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ugushyingo 29, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE