MINAGRI yahishuye uburyo bwo kurwanya isazi ya Tsé-Tsé izengereje inka

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ugushyingo 29, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, MINAGRI, itangaza ko isazi ya Tsé-Tsé ibangamiye aborozi b’inka mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba. Ibangamiye kandi n’aborozi bo ku ruhande rwa Tanzania na Uganda baturanye na Pariki y’Igihugu y’Akagera.   

Tsé-Tsé ni isazi ijya gusa n’izindi ikunda kuba ahantu mu mashyamba hashyuha. Mu Rwanda ikunze kugaragara mu Ntara y’Iburasirazuba aho irya inka kuko itungwa no kuzinyunyuzamo amaraso.

Ndorimana Jean Claude, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubworozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, mu kiganiro iyi Minisiteri yahaye abanyamakuru ku wa 28 Ugushyingo 2024, yahishuye ko hari uburyo bwo kurwanya isazi ya Tsé-Tsé.

Yagize ati: “Uburyo bwo kuyirwanya burahari. Hari uburyo bwo kurwanya isazi ya Tsé-Tsé ariko hakabaho no kurwanya indwara itera, igihe yaba yamaze kuruma inka.

Icya mbere hariho imitego, aborozi barayizi no ku masoko irahari, ndetse na RAB ishami rya Nyagatare n’irya Ngoma bigisha aborozi gukoresha imitego cyane cyane abororeye ku mbibi za Pariki y’Akagera.

Iyo mitego irakora cyane igafata Tsé-Tsé ni mu rwego rwo kuyigabanya ariko hariho ikindi mu buryo bwo gufasha inka kuko izo ufata ni zimwe ariko hari izo utafata kubera ko inka zigomba kurisha no mu ijoro.

Iyi sazi rero hariho imiti iri ku isoko ndetse navuga ikorerwa no mu Rwanda, igakorwa n’uruganda rwa SOPYRWA rukora imiti iva mu bireti nk’umuti urwanya uburondwe ukanarwanya na Tsé-Tsé.”

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaraza ko Tsé-Tsé itajya itana n’ahantu hari inyamaswa.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubworozi muri MINAGRI, Ndorimana, avuga ko Tsé-Tsé ari ikibazo ku Turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza.

Aborozi bakangurirwa kugurira inka imiti byaba ngombwa bakitabaza umuganga w’amatungo.

Bamwe mu bororera hafi ya Pariki y’Akagera bavuga ko isazi ya Tsé-Tsé ikomeje kwibasira inka zabo ari nako bahura n’ibihombo bukabije.

Ndorimana Jean Claude, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubworozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi

Mushayija Fred, umworozi w’inka mu Karere ka Nyagatare, agira ati: “Irafatwa, igatukura amaso, ikaganga amaraso ubundi igacika intege, ikagira umuriro mwinshi n ibyo bimenyetso inka zigaragaza.”

Rwamwojo Amos na we ahamya ko isazi ya Tsé-Tsé ibamereye nabi.

Ati: “Bimeze nabi cyane kuko iraza kuko umuyaga iyo uhushye cyangwa nk’igihe cy’ibibunda, igihe cy’imvura nyinshi cy’imitumbiko, Tsé-Tsé iramanuka ikaza igatera inka ikayirya inka igatungurwa, ukareba ifite ibintu by’ibifuruto, ubundi igatungurwa ikamera nk’ikinyabwoya.”  

Inka z’amaraso avanze zizwi nk’amakolosi iyo izigezeho irazibasira cyane, ingaruka ni uko ubu amakusanyirizo y’amata yafashe ingamba z’uko umworozi warwaje indwara yaturutse ku isazi ya Tsé-Tsé amata y’inka ze yongera kwakirwa nyuma y’iminsi irindwi.

Ni ibintu aborozi bafata nk’ibihombo biherekezwa no guhora bagura imiti yo kuyirwanya nyamara bakavuga ko hashize imyaka 30 bahanganye na yo.

Mushayija agira ati: “Uwa mbere “Ingaruka zayo ku ruhande rw’aborozi harimo amatungo gupfa, yaba adapfuye umusaruro ukomoka ku nka ntabwo tuwugeza ku ikusanyirizo ugasanga biratera ibihombo aborozi kuko iyo inka itewe urushinge bisabwa ko amata agomba kumara iminsi 7 ari mu rugo.

Iyo uteye inka zirenze Eshatu ari zo wakamaga, urumva ni igihombo gikomeye cyane kuko ibikomoka ku musaruro w’inka ntabwo uba ukibashije kubicuruza noneho ugasanga ni igihombo ku bantu begereye Pariki y’Akagera.”

Ishimwe Fiston, Umuyobozi wungirije wa Pariki y’Akagera ushinzwe Iterambere ry’Abaturage, agaragaza ko ku ruhande rwabo bashyizeho uburyo bwo kugenzura ikwirakwira ry’isazi Tsé-Tsé.

Aho iyi sazi ya Tsé-Tsé ibera mbi, abahanga bavuga ko ifite ubushobozi bwo kureba inka iri mu bilometero bikabakaba 20 ikayigenda runono ikayinyunyuzamo amaraso

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ugushyingo 29, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE