Nyabihu: Mu gasoko ka Mukamira babangamiwe no gucururiza mu byondo

Abagana n’abacururiza mu isoko rito rya Mukamira ahakunze ahazwi nko Ku Gasoko, kari hafi y’umuhanda Musanze-Rubavu, rihereye mu Kagari ka Rubaya, Umurenge wa Mukamira, Akarere ka Nyabihu, bavuga ko babangamiwe cyane no gukorera ahadatunganyije hatuma bibasirwa n’imvura ndetse n’ibyondo byangiza ibicuruzwa byabo.
Aka gasoko gacururizwamo ibiribwa birimo imbuto imyaka n’ibindi, abahacururiza bavuga ko mu bihe by’imvura n’izuba bahura n’ibihombo.
Kamariza, umwe mu bacururiza muri iri soko, yagize ati: “Iri soko mu by’ukuri ridufitiye akamaro kanini, ari twebwe abarituriye n’Igihugu cyacu muri rusange. Ikibazo rero ni uko mu bihe by’imvura usanga hano hajandamye, ibyondo na we urabona ko ari ibizenga. Iyo imvura iguye udafite ihema cyangwa umutaka ubwo ibicuruzwa byawe nyine biranyagirwa.”
Mukamwezi Cecile na we yagize ati: “Aka gasoko ni ingenzi cyane kinjiriza twebwe ndetse na Leta kuko turasora, ariko ikibazo ni uko ibicuruzwa byacu byangirika natwe tukanyagirwa. Twifuza ko badusakarira nibura tugakorera muri hangari.”
Mukamwezi akomeza avuga ko nk’abacuruza imbuto mu bihe by’izuba bahura n’ibihombo.
Yagize ati: “Ubundi imboga n’imbuto ni bimwe mu bicuruzwa bitinya izuba, kuko imboga zihita zuma, imbuto na zo zirangirika kuko zishya cyane. Sinibagiwe rero n’ivumbi riba ritumuka hano, twifuza ko twakorera ahantu hasobanutse ibicuruzwa byacu bikagira umutekano natwe muri rusange.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe Imireho myiza y’Abaturage Simpenzwe Pascal, na we asanga kuba hari abacuruzi banyagirwa ndetse bagahura n’izuba ari ikibazo ariko ngo bafashe ingamba.
Yagize ati: “Ni byo koko kariya gasoko ubundi kubatswe hariya mu rwego rwo gufasha abaturage kubona aho bahahira cyangwa bacururiza imyaka yabo kimwe no guhahira hafi, ariko uko iminsi yagiye yiyongera abashoramari nabo bagiye biyongera ku buryo ngira ngo mwabonye ko basatira umuhanda, ubu rero twafashe icyemezo twakongera ubugari bw’ahantu hasakaye.”
Mukamira ni agace kazwi cyane kubera ibikorwa byinshi bihakorerwa, hakaba ari n’ihuriro ry’imihanda ihuza ibice bitandukanye by’Igihugu, ari na yo mpamvu hakeneye imbaraga zihariye kugira ngo hubakwe.



