Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye mu biro bye Ambasaderi w’u Bwongereza

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ugushyingo 28, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 28 Ugushyingo 2024, Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard yakiriye mu biro bye Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Alison Thorpe.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko aba bayobozi bombi baganiriye ku mubano n’ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Ubutumwa bwashyizwe ku rubuga rwa X rwahoze ari urwa Twitter, bugira buti: “Uyu munsi, Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yakiriye Madamu Alison Thorpe, Ambasaderi w’Ubwongereza mu Rwanda, baganira ku kurushaho kunoza umubano n’ubufatanye bisanzweho hagati y’u Rwanda n’Ubwongereza.”

Ibiganiro kandi byitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe.

U Bwongereza butera inkunga imishinga inyuranye mu Rwanda bubinyujije mu Kigo cy’Abongereza gishinzwe iterambere mpuzamahanga (DFID).

Inzego gitera inkunga harimo uburezi, ubuhinzi, imibereho myiza y’abaturage, ubucuruzi n’ishoramari.

U Bwongereza kandi bufasha ikigo cya Rwanda Peace Academy mu gutanga amahugurwa ku basirikare, abapolisi n’abasivili bagiye mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye n’uwa Afurika yunze ubumwe.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ugushyingo 28, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE