Minisitiri Dr Utumatwishima yongeye gukebura abahanzi

Minisitiri w’urubyiruko n’iterambere ry’Abahanzi Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yongeye gukebura abahanzi avuga ko kuba bakora ibihangano bashingiye ku byahimbwe n’abandi nta kosa ririmo ariko bakwiye kwitondera ihame ryo kurinda umutungo mu by’ubwenge.
Yifashishije urugero rw’isoko y’iterambere rya Singapore ikunze kwibazwaho Minisitiri Utumatwishima yanditse ku rubuga rwe rwa X.
Yanditse ati: “Kera twigeze kubaza ukuntu Singapore yateye imbere ikihuta cyane. Icya mbere, Singapore yanze guhimba ibintu byose bishya (inventing the wheel). Icya kabiri, ifata urubyiruko irwohereza mu Buyapani, muri Leta zunze ubumwe za Amerika, mu Burayi n’ahandi kwiga uko tekinoloji na serivisi bikorwa. Icya gatatu bavuye kwiga bahise bubaka Singapore ikomeye.”
Yongeraho ati: “bakoresheje ihame bise: COPY+MODIFY+PASTE (Igana, hinduramo akantu, bishyire mu bikorwa). Ibyo abahanzi n’abandi bahanga bakora byo guhera ku byahimbwe n’abandi ni ihame ryemewe. Gusa bajye bibuka kubahiriza amahame ajyanye no kurinda umutungo mu by’ubwenge (Intellectual property). Ibindi mureke twibyinire Samborela, Best Friend, n’izindi…kandi tuzahurire mu gitaramo cya Shine Boy, (Davis D.)
Ibi Minisitiri Dr Utumatwishima abivuze nyuma y’aho hari abagaragagaje ko mu mashusho y’indirimbo nshya Sambolela ya Chriss Eazy hari mo agaragara ko yakoreshejwe mu bihangano by’abandi bahanzi
Atanze izi mpanuro kandi nyuma y’uko mu Rwanda habereye inama ya Access yahurije hamwe abahanzi bakungurana ibitekerezo ku bijyanye n’uburyo bakora umuziki ubinjiriza harimo, no kwimakaza ihame ryo kurinda umutungo mu by’ubwenge.