Syria: Abantu hafi 100 barimo n’abasirikare baguye mu bitero by’inyeshyamba

Umutwe w’inyeshyamba wa Hay’et Tahrir al-Sham, (HTS), wagabye igitero mu ijoro ryakeye mu ntara ya Aleppo cyasize gihitanye abarenga ijana birimo abasirikare n’inyeshyamba, mu gihe zanasize zifashe uduce icumi twagenzurwaga n’ingabo z’igihugu.
Inyeshyamba zambuye igisirikare cy’igihugu intwaro ndetse n’imodoka zihita zitangira kubikoreha mu ntambara nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru Aljazeera.
Amakuru avuga ko umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu muri Syria, (Syrian Observatory for Human Rights – SOHR), watangaje ko inyeshyamba n’abasirikare bagera ku ijana bapfiriye mu mirwano.
Bavuze ko abasirikare 37 mu ngabo za Syria birimo abofisiye bishwe mu gihe abandi hataramenyekana amapeti yabo na bo bapfuye, batanu bafashwe bugwate n’inyeshyamba ndetse bamburwa intwaro ziremereye.
Ingabo za HTS kandi zanagabye ibitero ku kibuga cy’indege cya al-Nayrab mu burasirazuba bwa Aleppo, ahari ibirindiro by’abarwanyi bashyigikiwe na Irani.
HTS ni umutwe uvugwaho ibikorwa by’iterabwoba, aho bishimangirwa na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, umaze igihe kinini ugabwaho ibitero n’ingabo za Leta ya Syria n’iz’u Burusiya bifatanyije.
Uyu mutwe wahoze ukorana bya hafi n’umutwe w’iterabwoba wa Al-Qaeda gusa biza guhagarika imikoranire mu myaka mike ishize, uhindura imikorere utangira kwigira nk’itsinda riharanira impinduka mu gihugu ushinga ibirindiro mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Syria, ari naho hari ibice byinshi wigaruriye.