Liverpool yatsinze Real Madrid: Uko imikino ya UEFA Champions League yagenze

Imikino ya UEFA Champions League yakomeje gukinwa, Liverpool yatsinze Real Madrid ibitego 2-0 ifata umwanya wa mbere ku rutonde rusange.
Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 26 Ugushyingo 2024, hakinwe indi mikino y’umunsi wa Gatanu wa UEFA Champions League mu mijyi itandukanye.
Real Madrid yagiye gukina isabwa gutsinda kugira ngo yicume imbere, mu gihe Liverpool yo yifuzaga gufata umwanya wa mbere.
Liverpool yatangiranye umukino imbaraga kuko ku munota wa gatatu gusa, Darwin Núñez yateye ishoti, myugariro Raul Asencio ashaka kwitsinda ariko umupira awukuriramo ku murongo.
Ku munota wa 22, Núñez yongeye guhusha uburyo bukomeye, ku mupira Curtis Jones yazamukanye, uyu mukinnyi akawumutanga agatera ishoti, umunyezamu Thibout Courtois akarikuramo.
Mu minota 30, umukino watuje ukinirwa cyane mu kibuga hagati ariko Liverpool inyuzamo igasatira ku buryo bwahushwaga na Jones na Núñez.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Liverpool yongeye gutangirana imbaraga no mu gice cya kabiri, ihusha uburyo bw’ibitego.
Ku munota wa 52, Jones yazamukanye neza umupira, awucomekera Conor Bradley wawukinnye rimwe, usanga Alexis Mac Allister atsinda igitego cya mbere.
Nyuma y’iminota mike, Andrew Robertson yakiniye nabi Lucas Vazquez mu rubuga rw’amahina, umusifuzi atanga penaliti.
Yatewe na Kylian Mbappé ariko umunyezamu Caoimihin Kelleher ayikuramo neza, ku munota wa 61.
Ku munota wa 69, Mohamed Salah yazamukanye umupira yihuta cyane, yinjira mu rubuga rw’amahina, Ferland Mendy aramutega, umusifuzi atanga penaliti.
Uyu Munya-Misiri yayihushije nyuma yo gutera umupira ugakubita igiti cy’izamu ukajya hanze.
Ku munota wa 77, Liverpool yatsinze igitego cya kabiri ku mupira wavuye muri koruneri, Cody Gakpo azamuka wenyine akina n’umutwe atsinda igitego gishimangira intsinzi.
Umukino warangiye Liverpool itsinze Real Madrid ibitego 2-0, iyobora urutonde rusange n’amanota 15 mu mikino itanu imaze gukinwa mu gihe Real Madrid iri ku mwanya wa 24 n’amanota atandatu
Mu yindi mikino Borussia Dortmund yatsinze Dinamo Zagreb ibitego 3-0, PSV Eindhoven yatsinze Shakhtar Donetsk ibitego 3-2, Crzven Zvezda yanyangiye Stuttgart ibitego 5-1, mu gihe Strum Graz yatsinze Girona igitego 1-0.
Umunsi wa gatanu wasize Liverpool yicaye ku mwanya wa mbere n’amanota 15, ikurikiwe na Inter de Milan ifite amanota 13, FC Barcelone na Dortmund zifite 12.
Atalanta iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 11, mu gihe Bayer Leverkusen, Arsenal na AS Monaco ya munani zose zifite amanota 10.
Amakipe umunani ya mbere azabona itike ya ⅛, andi 16 azahure hagati yayo akine imikino ya kamarampaka, mu gihe 12 ya nyuma azasezererwa.
Umunsi wa Gatandatu w’iyi mikino uzakinwa tariki 10 na 11 Ukuboza 2024.



Majambere says:
Ugushyingo 28, 2024 at 11:50 amLiver Pool Yigiye Kuri Rayon Sports Muburyo Bwogutsinda Ibitego Sinzi Niba Ariko Namwe Mubibona Ariko Nikobimeze .
Mohamed Sala says:
Ugushyingo 28, 2024 at 3:07 pmRayon Sports dushaka kuzatumira reyari madiride mumukino wagicuti tugakina tukerekanako Rayon Sports ari ikipe ikomeye.