U Rwanda na Ethiopia mu kwimakaza ububano ushingiye ku mahoro n’iterambere

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 27, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Leta y’u Rwanda n’iya Ethiopia byongeye gushimangira ukwiyemeza kwabyo mu kongerera imbaraga ubutwererane n’ubufatanye muri gahunda zimakaza amahoro, umutekano n’iterambere mu Karere.

Byatangajwe nyuma y’Inama yo kurwego rwo hejuru yahuje Minisitiri ushinzwe Amahoro muri Ethiopia Binalf Andualem na Minisitiri w’Umutekano w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta, aharimo kubera Inama Nyafurika yiga ku Mahoro i Addis Ababa muri Ethiopia.

Iyo nama yatangiye mu ntangiriro z’iki cyumweru, iribanda ku mbogamizi z’imiyoborere muri Afurika, imbaraga zishyirwa mu kubaka amahoro no guteza imbere Icyerekezo 2063, kwimakaza ukwihuza k’umugabane no gukunda Afurika ndetse no gusangira uruhare rwa Ethiopia muri gahunda zigamije kubaka no gusigasira amahoro.

Nanone kandi iyo nama ibonwa nk’urubuga rw’ibiganiro, ubufatanye n’amahirwe yo gufatira hamwe ingamba ziganisha ku kugera kuri Afurika irushijeho kugira amahoro no kunga ubumwe.

Abitabiriye bafashe umwamya wo gusuzumira hamwe uburyo butandukanye bwakwifashishwa mu gukemura imbogamizi ku miyoborere no kubaka gahunda zimakaza imibanire, ubutabera n’imiyoborere ishingiye kuri demokarasi mu mmuryango.

U Rwanda na Ethiopia byishimira ko bisangiye umubano ukomeye kandi w’amateka mu bya dipolomasi ushyigikiwe n’amasezerano y’ubutwererane yasinywe mu nzego zitandukanye.

Minisitiri Binalf yasobanuye ko u Rwanda rusobanukiwe agaciro k’umugambi wa Ethiopia wo gushaka kubungabunga umutekano wo kugera ku Nyanja.

Biteganywa ko u Rwanda na Ethiopia bizakomeza kongera imbaraga mu bikorwa bigamije kubaka amahoro, umutekano n’iterambere, Minisitiri Binalf akaba yashimangiye ko ibiganiro bagiranye kuri uyu wa Gatatu byongereye ubushake bwo kurushaho gushyigikira ubutwererane muri uru rwego.

Yagize ati: “Igihugu cyacu kirimo gushyira imbaraga zifatika mu gutanga umutekano wo kugera ku Nyanja, ari na yo ntego dusangiye n’u Rwanda. Twaganiriye ku mubano w’igihe kirekire mu nzego zinyuranye, harimo ubucuruzi, ishoramari n’iterambere ry’ibikorwa remezo.”

Minisitiri Dr. Biruta na we yashimye iterambere ryihuse rya Ethiopia by’umwihariko iry’Umujyi wa Addis Ababa.

Minisitiri Dr. Biruta yashimye kandi uruhare ruzira amakemwa rwa Ethiopia mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu bice bitandukanye by’Afurika, cyane cyane binyuze mu Butumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye.

Nanone kandi yagaragaje ko hari amahirwe yo kurushaho kwimakaza ubufatanye bw’u Rwanda na Ethiopia mu kubaka amahoro, by’umwihariko mu birebana no gukumira amakimbirane, ubuhuza ndetse n’ukwiyubaka nyuma y’intambara.

Ba Minisitiri bombi biyemeje gutanga umusanzu wabo mu kurushaho kwimakaza ubutwererane mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima, uburezi, ubuhinzi n’umutekano.

Banagarutse ku ruhare ntagereranywa rw’ingabo, abapolisi n’abasivili ibihugu byombi byohereza mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, ku mugabane n’ahandi ku Isi.

Ibiganiro byasojwe hanagarukwa ku buryo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ethiopia yari mu bihugu byohereje abasirikare mu butumwa bwa UNMIR/MINUAR.

Icyo gihe Minisitiri w’Intebe uyoboye Ethiopia ubu yari umwe mu basirikare boherejwe mu Rwanda muri icyo gihe, bikaba binashimangira uburyo ubutwererane bw’ibihugu byombi bushingiye ku musingi ukomeye w’amateka.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 27, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE