Rusizi: Umukecuru warokotse Jenoside yatewe n’abagizi ba nabi

Mukantagara Pélagie w’imyaka 74 wo mu Kagari ka Shagasha mu Murenge wa Gihundwe, Akarere ka Rusizi, ahagana saa tanu z’amanywa kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ugushyingo 2024, yatewe n’abagizi ba nabi bamubwira ko baje kurangiza umugambi wa Jenoside.
Amakuru atangwa na bamwe mu baturanyi ba Mukantagara warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko bamutabaye yagizwe intere agahita yihutishirizwa kwa muganga.
Mukangango Sophie watabaye uwo mukecuru Mukantagara, ahamya ko yakubiswe bikomeye mu mutwe no mu maso.
Yagize ati: “Numvise atatse nzamuka nirukanka duhurira ku irembo turamwicaza atwereka uko bari bamaze kumugira.”
Aya makuru kandi yahamijwe n’Inzego z’ibanze mu Karere ka Rusizi zivuga ko kugeza ubu hataramenyekana abihishe inyuma y’iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi.
Habimana Alfred, Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rusizi, yagize ati: “Ni ikibazo twahagurukiye nk’inzego. Ibikorwa nk’ibyo by’ihohoterwa iyo bikorewe uwarokotse Jenoside biba biganisha ku ngengabitekerezo yayo, ni cyo rero turi gukurikirana tukareba kugira ngo dushakishe ababikoze.”
Kugeza ubu Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba ntacyo iratangaza kuri iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi, gusa hatangiye iperereza ku baba babwihishe inyuma.
lg says:
Ugushyingo 28, 2024 at 10:01 pmSaa 5 zamanywa!! erega ntimuzibeshye ngo abicanyi barakijijwe