Ngoma: Abahohoterwa barataka kurangaranwa n’Inzego z’ibanze

  • HITIMANA SERVAND
  • Ugushyingo 27, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Kibungo, mu Karere ka Ngoma bavuga ko iyo bafite ibibazo by’ihohotera bamwe mu bayobozi b’Inzego z’ibanze babarangarana ntibabakemurire ibibazo, bikabagiraho ingaruka.

Basaba ko abayobozi bo mu Nzego z’ibanze bafatanya n’Inshuti z’umuryango gukumira ihohoterwa iryo ari ryo ryose by’umwihariko irishingiye ku gitsina kuko rikunze kutagaragazwa kubera impamvu zishingiye ku muco.

Bamwe muri abo baturage bavuga ko hari igihe havuka ibibazo bikomeye by’ihohoterwa rishingiye ku gitisina ariko bagana abayobozi mu Midugudu bakabifata nk’ibidakwiye kujya ku karubanda.

Uwamariya agira ati: “Ushobora Kuba wakubiswe bikomeye n’uwo mwashakanye wenda atari n’ubwa mbere, wagana abayobozi ngo bagufashe mu nzira zo kurenganurwa, bakagusaba gucisha make. Bati urabizamura n’ubundi biragira ingaruka ku muryango, uwawuhahiraga ashobora gufungwa ndetse mwaba mwiteje abantu.”

Akomeza agira ati: “Iyo bahora bakoresha uburyo bwo kuvuga ngo barabunga nyamara harimo uhababarira. Ari byo bishobora no gutuma habaho kwirwanaho bikaba byanateza n’imfu za hato na hato.”

Ibi ariko ngo birushaho kuba bibi iyo iryo hohoterwa ryakorewe umwana.

Mutunzi Emmanuel agira ati: “Abayobozi bacu bakwiye kutica ijisho ku makuru y’ihohoterwa. Hari abantu tugira bitwa Inshuti z’umuryango, akenshi amakuru baba bayafite y’ahari cyangwa habereye ihohoterwa. Iyo rero bigeze mu bayobozi hagashakishwa izindi nzira zo kubyoroshya cyangwa kumvikanisha imiryango y’uwahohotewe n’uwahohoteye bigira ingaruka cyane.”

Bamwe mu bayobozi b’Imidugudu baganiriye na Imvaho Nshya bavuga ko imyumvire igenda ihinduka ndetse ngo bahawe inyigisho z’uko bakwiye kwitwara mu bibazo nk’ibi.

Umukuru w’Umudugudu wa Gatoro, Akagari ka Cyasemakamba Mukandayisenga Claudine yagize ati: “Ibyo byagiye bibaho ariko mu mabwiriza duhabwa n’ubuyobozi budukuriye twagiye tubwira ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina nk’abayobozi ari uruhare rwacu mu kurirwanya. Navuga ko rero ibyo bigenda bicika.”

Nsengiyumva Ernest utuye mu Mudugudu wa Rubimba na we yagize ati: “Mu kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, dukwiye kuganira hagati yacu no kwigisha imiryango ikiba mu makimbirane igahinduka. Ariko nanone aho byabaye ntawukwiye kubihishira no kubigira ubwiru, kuko ihohotera rigira ingaruka ku muryango.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie, asaba buri wese kuba ijisho rya mugenzi we, no gufatanya mu guhashya ihohotera.

Yakomeje agira ati: “Umugore w’umuntu cyangwa umugabo wawe ni we nshuti magara ye bajye bagendana, baganire kuko ni we nshuti ikomeye yawe. Igihe hari aho byanze bikaba, yaba umuntu mukuru wahohotewe cyangwa umwana nta muyobozi ukwiye kubihishira ahubwo iyo byajemo ibyaha bakwiye gufasha abahohotewe kugera mu nzego zibishinzwe.”

Yasobanuye ko umuryango utekanye wabera indi icyitegererezo.

Ati:”Umuryango utekanye ushobora kubera urugero abandi, ni nacyo kiranga umuyobozi, abayobozi bisuzume  barebe ko nta hohotera riri mu bo bayobora. Biri mu nshingano zabo, gukemura ibibazo no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina ababigiramo intege nke bahinduke, duharanire kugira umuryango nyarwanda uzira ihohotera.”

Ihohotera rishingiye ku gitsina, ihohotera ribabaza umubiri, ihohotera rishengura umutima n’irishingiye ku mitungo yiganje mu muryango nyarwanda akwiye gucika.

Ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina rihanwa n’amategeko ingingo 114-150 z’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

  • HITIMANA SERVAND
  • Ugushyingo 27, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE