Bangladesh: batandatu batawe muri yombi bazira urupfu rw’umunyamategeko

  • KAMALIZA AGNES
  • Ugushyingo 27, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Polisi ya Bangladesh mu mujyi wa Chittagong yataye muri yombi abantu batandatu bakurikiranyweho urupfu rw’umunyamategeko wishwe ku wa 26 Ugushyingo nyuma y’imvururu n’imyigararagambyo byatewe n’ifatwa ry’umuyobozi w’Abahindu muri iki gihugu.

Umuyobozi w’Abahindu, Chinmoy Krishna Das, usanzwe ufite aho ahurira na sosiyete y’ivugabutumwa iramya ‘Krishna’ (International Society for Krishna Consciousness), yatawe muri yombi ku wa 25 Ugushyingo akurikiranyweho ibyaha birimo no kugambanira igihugu.

Das, anakurikiranyweho no   gutesha agaciro ibendera rya Bangladesh, gusa abigaragambya bamusabira ko arekurwa by’agateganyo nubwo urukiko rwa Chittagong rwabiteye utwatsi.

Ifatwa rya Das ryateje imyigaragambyo ikomeye mu mijyi ya Dhaka na Chittagong, aho abamushyigikiye bigaragambije bikomeye banahangana n’inzego z’umutekano.

Polisi yanataye muri yombi abandi 21 bakurikiranyweho kwangiza ibikorwa remezo no kugaba ibitero ku bapolisi mu mvururu zabaye ku wa Kabiri tariki ya 26 Ugushyingo. Muri abo harimo batandatu bo mu ishyaka rya Awami League, ry’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Sheikh Hasina.

Guverinoma y’inzibacyuho yashyizweho nyuma y’uko Sheikh Hasina ahungiye mu Buhinde muri Kanama kubera imyigaragambyo yaguyemo benshi, yategetse iperereza ryihuse ku rupfu rw’uyu munyamategeko ndetse ivuga ko umutekano ugomba gukazwa mu mujyi wa Chittagong.

Ibi byatumye igihugu cy’u Buhinde gisanzwe kibarizwamo abo mu bwoko bw’Abahindu benshi bamagana ifatwa rya Das bagaragaza ko hashobora kuzabaho ibitero bikomeye byibasira ubu bwoko.

  • KAMALIZA AGNES
  • Ugushyingo 27, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE