U Rwanda rushobora kutitabira CECAFA U 17

  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 27, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Ikipe y’igihugu y’ingimbi y’abatarengeje imyaka 17 ishobora kutitabira CECAFA U 17 kubera ibizamini bisoza igihembwe cya mbere.

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya Komiseri w’Amakipe y’Igihugu muri FERWAFA, Ngendahayo Vedaste yavuze ko amahirwe y’uko u Rwanda rwakwitabira iri rushanwa ari ku kigero cyo hasi

Yagize ati: ‘’Impamvu ituma kwitabira bigoranye ni uko abanyeshuri bari hafi kwitegura ibizamini bisoza igihembe cya mbere cy’umwaka w’amashuri wa 2024/2025.”

Mu minsi ishize, ikipe yari yahamagawe yakuwemo abana 43 kubera kubeshya imyaka no kugira imyirondoro idahura.

Iri rushanwa rizabera Kampala muri Uganda, Biteganyijwe ko rizatangira tariki ya 14 kugeza 28 Ukuboza 2024.

  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 27, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE