Amb. Bugingo yashyikirije Perezida Dr Chakwera impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 27, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Ambasaderi Bugingo Emmanuel, yashyikirije Perezida wa Malawi, Dr. Lazarus Chakwera impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu, ku wa Kabiri tariki ya 26 Ugushyingo 2024.

Ni nyuma y’uko ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 25 Ugushyingo 2024, Ambasaderi Bugingo Emmanuel yashyikirije Minisitiri Nancy Tembo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Malawi, kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu gihugu cya Malawi.

Amb. asanzwe ahagarariye u Rwanda muri Zambiya na Malawi, akaba afite icyicaro i Lusaka muri Zambia.

Ibihugu byombi biherutse gusinya amasezerano y’ubufatanye ajyanye no guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere ndetse mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga 2021, u Rwanda na Malawi basinye amasezerano yo kohererezanya abakekwaho ibyaha.

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 27, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Mutoni says:
Ugushyingo 27, 2024 at 6:25 pm

Ambassador Bugingo tumwifurije ishya nihirwe muri ibyo bihugu ahagarariyemo uRwanda umubano wacu nabo turusheho kwaguka

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE