Muhanga: Bashima ko abana babo batavuye mu ishuri nkabo bitewe n’amanegeka 

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Ugushyingo 26, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Abatujwe mu Mudugudu wa Horezo uherereye mu gice cy’imisozi ya Ndiza mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga, bavuga ko kubera gutura mu manegeka bo batabashije kwiga ngo barangize amashuri, ariko bakishimira ko abana babo bitazababaho nyuma yo kwegerezwa ishuri.

Munyendame Viateur atuye mu Mudugudu wa Horezo, avuga ko gutura mu manegeka byatumye atabasha kwiga ngo arangize kubera kuzamuka imisozi ku buryo  mu gihe cy’imvura atajyaga kwiga.

Ati: ” Jyewe kuva mu rugo njya ku ishuri nahakoreshaga amasaha abiri n’igice, ku buryo mu gihe cy’imvura kubera ko twari dutuye mu misozi nahitagamo gusiba rimwe na rimwe ababyeyi banjye na bo bakambuza ngo ntagira ibyago mu nzira kuko nacaga mu mashyamba mu misozi ahantu utabonaga aho kugama.”

Akomeza avuga ko kuri ubu ashimira ubuyobozi bwamutuje abana be bakaba batazahura n’ikibazo cyo guta ishuri yahuye nacyo.

Ati: “Ndashimira ubuyobozi bw’igihugu burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, kuko ubu mfite icyizere cy’uko abana banjye bo batazata ishuri nk’uko byangendekeye kubera gutura mu manegeka, kuko bo ubu bariga hafi kubera ko natujwe neza mvanywe mu manegeka, nanone bakanabona ibyangombwa bibafasha kwiga nta nkomyi mu gihe jyewe ntabyo nabonaga.”

Mukangoga Christine na we wavanywe mu manegeka agatuzwa mu Mudugudu wa Horezo, avuga ko we yavuye mu ishuri ageze mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye kubera urugendo yakoraga ibyo abona ko bitazabaho ku.bana be.

Ati: “Ubu ndashimira ubuyobozi kuko abana banjye bari kwiga hafi ndetse n’ugize ikibazo ku ishuri umuntu akagerayo bitamusabye gukora urugendo, kandi mbona biga neza bitandukanye nanjye, uburyo navuye mu ishuri ngeze mu mwaka wa gatandatu, ndi hafi gukora ibizamini bya Leta, kubera kurambirwa gukora urugendo rurerure njya ku ishuri rimwe na rimwe nakererwa ngasanga abandi bageze kure ari na byo byanshiye intege.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko abana bo mu miryango yatujwe iyuye mu manegeka, hakozwe ibishoboka byose ngo abashe kwiga kandi imbogamizi zose zari gutuma batiga zikurwaho.

Ati: “ Uriya Mudugudu wa Horezo ufite ikigo cy’amashuri abanza kimwe n’amashuri yisumbuye, hakaba kandi n’ishuri ry’inshuke rifasha abatuye muri uriya Mudugudu n’abandi bawuturiye, hayuma mu rwego rwo kugira ngo abarimu babone uko babaho twubatse n’amacumbi yabo hashyirwamo n’ibikoresho bitandukanye bikenerwa ku buryo kuri ubu abafite abana nta rwitwazo babona rwo kutabohereza mu ishuri ndetse na bo ubwabo amahirwe bahawe bavanwa mu manegeka bakayaheraho biteza imbere.”

uyu muyobozi w’akarere akomeza avuga ko, abakiri mu manegeka nabo bakomeza kwihangana ko Leta y’u Rwanda iticaye hari gushakishwa ubushobozi, na bo bakazagenda bayakurwamo uko buzajya bugenda buboneka, cyane ko igishyizwe imbere ari uko Umunyarwanda wese yatura ahantu heza hadashyira ubuzima bwe mu kaga.

Umudugudu wa Horezo watujwemo imiryango isaga 116.

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Ugushyingo 26, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE