Basketball: U Rwanda rwatangiye nabi mu gushaka itike ya “FIBA AfroBasket 2025”

  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 22, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Ikipe y’igihugu ya Basketball y’abagabo yatsinzwe n’iya Senegal amanota 81-58 mu mukino wa mbere wo mu itsinda C mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2025.

Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 22 Ugushyingo 2024 muri Dakar Arena.

Umukino w’u Rwanda na Sénégal watangiye wegeranye cyane, amakipe yombi atsindana abifashijwemo na William Robynes na Brancou Badio.

Agace ka mbere karangiye Senegal iyoboye umukino n’amanota 20 kuri 17 y’u Rwanda.

Mu gace ka kabiri, Senegal yakomeje kongera amanota ibifashijwemo n’ayatsindwaga na Amar Sylla na Moustapha Diop.

Ku ruhundi ruhande u Rwanda narwo rwatsindaga amanota binyuze Kuri Shema Osborn, Robben Williams na Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson

Igice cya mbere cyarangiye Senegal ikomeje kuyobora n’amanota 43 kuri 31 y’u Rwanda.

Mu gace ka Gatatu, Senegal yakomeje kongera amanota menshi binyuze ku guhagarara nabi kwa ba myugariro b’u Rwanda.

Ibi byatumye karangira ikinyuranyo kiyongereye cyane kiba amanota 23 (64-41).

Mu gace ka nyuma, umukino wanganyije umuduko, Sénégal ihindura abakinnyi bityo ntiyongera gutsinda amanota menshi, amakipe yombi agatsindamo 17.

Umukino warangiye Senegal itsinze u Rwanda amanota 81-58 mu mukino wa mbere wo mu itsinda C mu gushaka itike ya Afro Basketball 2025.

U Rwanda ruzagaruka mu kibuga kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ugushyingo 2024 rukina na Cameroun saa tanu z’ijoro.

  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 22, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE