Perezida wa Koreya ya Ruguru yashinje Amerika gukongeza intambara y’u Burusiya na Ukraine

Perezida wa Koreya ya Ruguru , Kim Jong Un, yashinje Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kwenyegeza umuriro mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine kuko igeze aho rukomeye n’ibyago byo gukoresha intwaro kirimbuzi.
Ibi Kim Jong Un yabitangarije ibitangazamakuru bya Leta kuri uyu wa Gatanu nyuma yuko bamushinje kunga ubumwe n’u Burusiya ndetse akaba yarohereje abasirikare barenga 10 000 muri icyo gihugu bo kugishyigikira mu ntambara.
Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters, byatangaje ko Kim yavuze ko ibiganiro bya mbere byabaye na Washington byagaragaje politiki yayo y’ubushotoranyi n’urwango ku Burusiya n’igihugu cye.
Yavuze ko ibihugu biri mu ntambara bitigeze bihura na rimwe ngo bigirane ibiganiro by’ubwumvikane kandi aya makimbirane yabyaye intambara ishobora kuba kirimbuzi kurusha izindi zose zabayeho.
Yagize ati:”Twageze kure mu biganiro na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, gusa byose byerekanye ko politiki yayo y’iterabwoba n’urwango kuri Koreya ya Ruguru itazigera ihinduka.”
Ntacyo Leta iratangaza ku gutorwa kwa Donald Trump kandi Amerika yagiye isaba Koreya ya Ruguru kureka gukora intwaro kirimbuzi nubwo Trump mu bihe bitandukanye yagiye yishimira ubushuti bwe.
Kim atangaje ibi nyuma yuko Putin atangarije ko igihugu cye cyamaze kugerageza misile kirimbuzi ya IRBM yiswe ‘Oreshnik’, bwakoresheje mu gitero cyagabwe mu mujyi wa Dnipro mu burasirazuba bwa Ukraine ejo ku wa 21 Ugushyingo.
Putin yavuze ko iki gitero ari ukwihimura ku bitero bya Ukraine byibasiye inyubako zo mu turere twa Kursk na Bryansk bakoresheje missiles za ATACMS na Storm Shadow yahawe na Amerika ndetse ko u Burusiya buzifashisha intwaro ku kwihimura ku gihugu icyo ari cyo cyose gifasha gutera ibitero ku butaka bwacyo.
Amakuru yatangajwe na The New York Times ku wa 10 Ugushyingo avuga ko u Burusiya buri gukusanya abasirikare 50 000, barimo nabo bwahawe na Koreya ya Ruguru mu gutangiza igitero gisubiza inyuma abasirikare ba Ukraine bari mu gace ka Kursk Oblast.
Bivugwa ko aba basirikare ari abaziba icyuho cy’abishwe n’abakomerekeye ku rugamba nkuko bitangazwa na zimwe mu nzobere zikurikiranira hafi iby’iyi ntambara.
Sibomana Jean Cloude says:
Ugushyingo 23, 2024 at 6:08 amAmerika Niyo Irigutuma Iyintambara Ikaza Umurego Nkaho Amerika Itakabwiye Ukraine Ati Mugemubiganiro Ahubwo Amerika Irashuka Ukraine Ati Murase Muburusiya Ibyo Nugukongeza Intambara Ahubwo Uburusiya Burwana Na Amerika Ahubwo Iriya Ntambara Amerika Yarayitsinzwe Barayoberwa Nonese Igihe Amerika Nibihugu Bimwenabimwe Igihe Byahereye Bifasha Ukraine Muririya Ntambara Mubona Ukraine Izatsinda Iriyantambara ? Kuburyo Vuradimiri Zerensike Azongera Akicara Mubiro Nkumukuruwihugu Biracyarikure Iriyantambara Ntakurangira Ahubwo Amerika Nibihugubimwe Byomuburayi Ahubwo Birigufata Umuriro Bikawuzimisha Lisansi Ubwonawe Iyufashe Umuriro Ugasukamo Lisansi Igikurikiraho Nawe Uracyumva Biragurumana Mamerika Nibyo Irigukora Irikuzimisha Umuriro Lisansi .