Alex Muyoboke asanga abantu bakwiye kuba inshuti magara mbere y’ibindi

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ugushyingo 22, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Muyoboke Alex umenyerewe cyane kuba umujyanamana wihariye w’abahanzi batandukanye asanga mbere y’uko abantu bateganya gukorana ikintu icyo ari icyo cyose bikwiye ko babanza kuba inshuti magara (Best friend).

Ni nyuma y’uko hasohotse indirimbo ya Bwiza yafatanyije na The Ben bise ‘Best Friend’ hanyuma yifashisha imbuga nkoranyambaga ze agaragaza uko abyumva.

Yifashishije amashusho Nyambo na Titi Brown bafashe babyina iyi ndirimbo yasobanuye ko bikwiye ko ikindi icyo aricyo cyose mu mibanire y’abantu gikwiye gushingira k’uko ubwabo ari inshuti magara.

Yanditse ati: “Ese ubundi waba inshuti y’umukobwa, umusore wuzura n’umukobwa (Girlfriend cyangwa Boyfriend) fiyanse, umugore cyangwa umugabo w’umuntu w’inshuti magara (Best Friend).”

‘Best friend’ ni indirimbo irimo kuvugwaho byinshi mu gihe Bwiza we avuga ko ari ndirimbo yishimiye ko yayikoranye na The Ben ibyo avuga ko ari inzozi zabaye impamo kandi akomeje gushaka ubufatanye mu bahanzi bafite izina rikomeye ku buryo ngo mu bihe bya vuba ateganya gukorana n’umuhanzi w’umunyamahanga.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ugushyingo 22, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE