Betty Mpologoma yakozwe ku mutima no kubona indirimbo ye kuri Tiktok

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ugushyingo 22, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Umuhanzi w’umunyabigwi muri Uganda, Betty Mpologoma, yakozwe ku mutima no kubona indirimbo ye yo mu 2005 yitwa Londa Enamba Yo, yongeye kumvikana bitewe n’amashusho ya bamwe mu bakoresha Tikitok bifashe bayibyina.

Kongera kumvikana kw’iyi ndirimbo byatangiye ubwo umwe mu bakoresha TikTok uzwi cyane nka Jelton yakoreshaga iyi ndirimbo muri videwo, bituma n’abandi bagera mu bihumbi 83 mu bakoresha urwo rubuga batangira gufata amashusho magufi bayibyina (Ibyo bita Challenge).

Ibyo byose byatumye iyi ndirimbo yakunzwe mu 2005, yongera gucurangwa hirya no hino mu tubyiniro no ku maradiyo, bituma Mpologoma avuga ko yashimiye byimazeyo abakoresha TikTok.

Yagize ati: “TikTokers zose ziri hanze, nshimishijwe cyane n’uburyo mwakoze Challenge ku ndirimbo yanjye Londa Enamba Yo, abantu bamwe bibwiraga ko ari indirimbo nshya, ariko si byo.

Ni indirimbo ya kera, nayisohoye mu 2005, ariko nasanze imbaraga za TikTokers zikomeye. Ndabashimira mwese kandi ndabakunda.”

Uyu muhanzi avuga ko bikwiye ko ashaka umwanya akabagaragariza ku byishimo bamuteye, kandi yifuza gushimira bamwe muri bo.

Ati: “Birakwiye ko mwaza tukarya amafaranga, ndatekereza ko bamwe muri mwe nkwiye no kubaha ku mafaranga, kuko mwanshimishije ukuntu mwongeye gutuma iriya ndirimbo yongera kubaho ikaba yongeye kuza mu zikunzwe kuri ubu.”

Ibi bibaye mu gihe mu mpera z’uyu mwaka muri Uganda hitegurwa igitaramo kizahuza abanyabigwi mu muziki wa Uganda cyiswe Kikkade concert kizahuriramo abarimo Jose Chameleon, Stecia Mayanja, Ronald Mayinja, Betty Mpologoma n’abandi.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ugushyingo 22, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE