Miss Chidimma Adetshina yatangaje ko atazongera kwitabira amarushanwa y’ubwiza

Miss Chidimma Adetshina uherutse kwegukana ikamba ry’igisonga cya mbere mu marushanwa y’ubwiza ya Miss Universe 2024, yatangaje ko atazongera kwitabira amarushanwa y’ubwiza kuko yayakuyemo ihungabana.
Mu kiganiro Adetshina yagiranye na Silverbird TV, Miss Chidimma yavuze ko ku bw’impamvu ze bwite ahagaritse kwitabira amarushanwa y’ubwiza.
Yagize ati: “Kuba naraje muri babiri ba mbere mu irushanwa rya Miss Universe ubwabyo byambereye ikibazo, navuga ko amarushanwa y’ubwiza yambereye isoko y’ihungabana, ndangirije aha urugendo rw’amarushanwa ayo ari yo yose y’ubwiza.”
Yongeraho ati “Kugeza ubu abantu ntibarumva uko niyumvaga mu gihe cy’amarushanwa, birakwiye ko mbihagarika sinzongere kugira amarushanwa mpatanamo, ngiye gutuza mfate akanya niyiteho kandi nitekerezeho nkomeze n’amasomo yanjye.”
Nyuma yo kwegukana umwanya w’igisonga cya kabiri mu marushanwa ya Miss Universe, Chidimma Adetshina yahawe igihembo cya Miss Universe Africa na Oceania.
Uwo mukobwa yanatsindiye kuba nyampinga wa Nigeria nyuma yo gukura kandidatire ye mu marushanwa ya Miss Afurika y’Epfo, hamaze gusuzumwa ko nta bwenegihugu bwaho afite, kuko ubwo yari afite yari yabubonye mu buryo bw’uburiganya.
Miss Chidimma yatowe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2024.
