Sobanukirwa ubuziranenge bw’ibikomoka kuri Peteroli

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ugushyingo 18, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Abacuruza ibikomoka kuri peteroli bapima ubwiza mu bijyanye n’ubuziranenge (Quality), aho bagaragaza ko lisansi ishobora gutukura bitewe n’aho itunganyirizwa naho mazutu ikaba igiramo ibara ry’icyatsi.

Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB) gitangaza ko bapimira umuntu lisansi cyangwa mazutu biturutse ku busabe bwe kandi akishyura iyo serivisi.

Kwizera Simeon, Umukozi ushinzwe itumanaho muri RSB, yagize ati: “RSB iba ishobora guha umuntu uwo ari we serivisi by’umwihariko ucuruza peteroli ushaka kuyinjiza mu gihugu wenda na RURA ifite ibyo yakemanze.”

RSB isaba abafite ibinyabiziga kujya babanza kugenzura niba ku ipombo ya sitasiyo hariho akarango ka RSB.

Akomeza agira ati: “Abacuruza peteroli bategekwa niba ipombo yagize ikibazo bigomba kubivuga muri RSB, igahagarikwa ikazabanza igakoreshwa RSB ikazaza igakora ubugenzuzi kugira ngo yemererwe kongera gucururizwaho.”

Mbere yuko sitasiyo itangira gukora RSB ibanza kugenzura ibipimo bya sitasiyo niba amapombo akora neza.

Ufiteyezu Félix, Umukozi ushinzwe igenamigambi ry’amasitasiyo muri Engen, avuga ko ibipimo bya mazutu yujuje ubuziranenge biba bigomba kuba bifite ireme bwite (Density) hagati ya 823 na 867 ku bushyuhe nibura bwa 200C.

Lisansi yujuje ubuziranenge igomba kuba ifite ireme bwite hagati ya 721 na 771. Ibi bipimo biba bishobora guhinduka bitewe n’ubushyuhe buhari.

Ibipimo by’ubuziranenge bwa lisansi na mazutu bipimwa hakoreshejwe imashini yitwa ‘Hydrometre’.

Ufashe amazi ukayavanga na lisansi cyangwa mazutu, ibipimo birahinduka.

Ufiteyezu agira ati: “Iyo dusanze ibyo imodoka izanye bitujuje ubuziranenge bisubizwa aho byaturutse.”

Abacuruza ibikomoka kuri peteroli banakoresha igikoresho cyitwa ‘Majoring Cylinder’ mu gupima ingano ya lisansi cyangwa mazutu isohoka mu ipombo.

Litiro 5 za lisansi zishyizwe muri iki gikoresho mu rwego rwo gupima ingano ya lisansi cyangwa mazutu, zikajya munsi cyangwa hejuru ubuziranenge ntibuba bwuzuye.

Agira ati: “Iyo biri munsi ya litiro 4.5 cyangwa hejuru ya litiro 5, ibipimo ntibiba byuzuye.”

Ikibazo cy’umwuka uza mbere ya lisansi kivugwa kuri za sitasiyo, Ufiteyezu avuga ko bituruka ku burwayi bw’ipombo.

Yabwiye Imvaho Nshya ko ibikomoka kuri peteroli bishobora kuva ku ruganda bikazajya kugera kuri sitasiyo byarahindutse.

Ati: “Iyo igicuruzwa kije mu bwato kikagera Mombasa aho mazutu na lisansi biza mu Rwanda bituruka, nubwo dukoresha cyane iva Tanzania mbere yuko ishyirwa mu ngunguru zabigenewe, irabanza igapimwa hakarebwa uko yavuye ku ruganda, niba igifite bwa buziranenge.

Iyo ikamyo ije, ipimwa ubuziranenge bw’ibyo itwaye, natwe ya modoka iyo ije kuri sitasiyo nabwo dupima ireme bwite (Density) tukareba ko nta bindi binyabutabire byivanzemo.”

Umushoferi ugeze kuri sitasiyo aba afite ibirango bya lisansi cyangwa mazutu atwaye, icyo gihe habaho kubihuza n’ibyo azanye kugira ngo hagenzurwe ko itagiriye ikibazo mu nzira.

Icyakoze Ufiteyezu ahamya ko imodoka basanze ifite ibikomoka kuri peteroli bitujuje ubuziranenge, isubizwa inyuma kuko mu bigega hajyamo lisansi cyangwa mazutu byujuje ubuziranenge.  

Igikoresho bakoresha mu kugenzura ibipimo bya lisanzi cyangwa mazutu isohoka mu ipombo
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ugushyingo 18, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE