FERWABA yatangaje igihe shampiyona ya 2025 izatangirira

  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 16, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), ryatangaje ko Shampiyona nshya ya Basketball ya 2025 mu bagabo n’abagore izatangira tariki 24 Mutarama 2025.

Uyu ni umwe mu myanzuro yemejwe mu Nama y’Inteko rusange isanzwe y’iri shyirahamwe yateranye Kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Ugushyingo 2024.

Muri iyo nama hakiriwe Christian Basketball Team na Azomco WBBC ziheruka kuzamuka mu cyiciro cya mbere zisimbuye Kigali Titans na Inspired Generation zamanutse mu cyiciro cya kabiri.

Perezida Mugwiza yashimye REG WBBC yabonye itike yo gukina Imikino Nyafurika ‘FIBA Africa Women’s Basketball League’ izabera mu Misiri mu Ukuboza uyu mwaka.

İyi nama kandi yemeje ko amatora ya Komite Nyobozi y’iri shyirahamwe azaba tariki 21 Ukuboza 2024 hashakwa Umuyobozi usimbura Desire Mugwiza uyoboye iri shyirahamwe kuva mu 2013.

Mu mwaka ushize, mu bagabo shampiyona yegukanywe na APR BBC mu gihe mu bagore yegukanywe na REG WBBC.

Inteko Rusange ya FERWABA yateranye kuri uyu wa Gatandatu, yaganiriwemo ingingo zitandukanye
Inteko Rusange ya FERWABA yemeje ko amatora ya Komite Nyobozi azaba tariki 21 Ukuboza 2024
APR BBC ni yo yegukanye igikombe cya shampiyona giheruka mu bagabo
REG WBBC ni yo yegukanye igikombe cya Shampiyona giheruka mu bagore
  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 16, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Matheiu hakizimana says:
Werurwe 15, 2025 at 12:55 pm

Shapiyon

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE