Nyagatare: Ikorwa ry’umuhanda Rurenge- Bushara igisubizo ku batuye Rukomo na Karama

Abatuye Imirenge ya Rukomo na Karama yo mu Karere ka Nyagatare bavuga ko bungukiye byinshi ku muhanda bakorewe uva Rurenge- Nyakagarama- Bushara- Karama, ubafasha mu migenderanire ariko n’umusaruro wabo ukaba warongereye agaciro, ukagera ku isoko byoroshye.
Ibi bigarukwaho cyane n’abatuye mu bice binyurwamo n’uyu muhanda bakorewe na Leta y’u Rwanda.
Hari abavukiye mu gace k’Akagali ka Nyakagarama kanyurwamo n’uyu muhanda bavuga ko mbere y’uko ukorwa bagorwaga no kugeza umusaruro wabo ku isoko.
Ibi Ngo byatumaga bahendwa bitandukanye Nuko uyu munsi Hari n’abaguzi babasanga aho batuye.
Hakizimana Deo agira Aati: “Uyu muhanda tuwushimira Leta y’Ubumwe yatuzirikanye natwe abatuye mu byaro. Kera uyu muhanda utarakorwa wezaga ibishyimbo cyangwa indi myaka ugashyira ku mutwe ukajya ku isoko Rukomo. Nyamara aho badukoreye umuhanda imodoka zidusanga aha bakatugurira kandi ku giciro cyiza.”
Akomeza agira ati: “Kuba buri wese wejeje yarategerezaga kujya kugurisha i Rukomo ku wa Gatanu, byatumaga tUgendera rimwe kandi dukeneye amafaranga bityo abagura bakaduhenda. Ubu rero umusaruro wacu ufite agaciro kuko kugera ku masoko byoroshye Ndetse bamwe batwisangira Aho dutuye tukumvikana ku giciro kigezweho tukagurisha neza.”
Nyirarukundo Ange utuye i Bushara mu Murenge wa Karama na we avuga ko Ikorwa ry’uyu muhanda ryabakuye mu bwigunge.
Ati: “Ibi bice twezaga ibitoki bimwe bikaneka twabuze abaguzi. Byaterwaga no kutoroherwa kugera ku masoko aho utakura igitoki inaha ngo ukigeze ku isoko Rukomo. Byatumaga tubigurisha abafite amagare n’imbaraga zo kubitwara, nabwo bagatwara bike ku buryo kubona ukikugurira kwari uguterereta. Ubu uvugana n’umucuruzi imodoka ikagera iwawe bakakugirira ku giciro cyiza.”
Akomeza asobanura ko mbere nk’igitoki babishyuraga 700 nabwo binginze, ubu bapimi ku bilo umuhinzi akaba yakuramo nk’amafaranga y’u Rwanda 4000.”
Mukarwego Amina avuga ko n’uburyo bwo kugendererana bworoshye.
Ati: “Aho imihanda ikorewe ba rwiyemezamirimo bashyizemo n’imodoka. Ubundi kuva i Nyagatare uza inaha hagendwaga na moto ikaguca ibihumbi 4000, ubu ufata kowasiteri ukishyura 1000.urumva ko hari inyungu twagiye tugira.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Matsiko Gonzague avuga ko uburyo bwo kwegereza Abaturage ibikorwa remezo bigamije kUbafasha guhindura imibereho bakiteza imbere.
Ati “Mu bikorwa by’ibanze Abaturage baba bakeneye harimo n’imihanda.Ni yo mpamvu ubu mu myaka nk’itanu ishize mu karere kacu hakOzwe imihanda itandukanye igera hirya no hino mu Mirenge kugira ngo abakora ibikorwa byabo boroherwe no kugera ku masoko Ndetse n’abashoramari batinyuke kwegereza ibikorwa byabo mu baturage bityo tuzamukire rimwe.”
Uwo muhanda wa Rurenge- Bushara ureshya n’ibilometero 17 uhuza umujyi wa Nyagatare n’Umurenge wa Rukomo na Karama.